Minisitiri Dr. Utumatwishima yasuye abahanzi bategura icyitwa ‘Unveil Festival’ !
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakiriye abahanzi bari mu myiteguro yo gukorera igitaramo mu iserukiramuco rya ‘Unveil Festival’, ryubakiye ku muziki gakondo.
Dr.Utumatwishima yagiranye ibiganiro n’abahanzi b’ibyamamare mu njyana ya Gakondo, barimo Ruti Joël, Victor Rukotana, na Chrisy Neat, asaba ko igitaramo cyabo kizaba gikurikije gahunda, kigakorerwa mu buryo burangwa n’ikinyabupfura, isuku n’ikoranabuhanga.
Minisitiri Dr. Utumatwishima yabasabye ko bategura igitaramo kizatangirira ku gihe kandi bakirinda gucuruza inzoga ku bana bato, avuga ko byaba ari ukwangiza urubyiruko rw’ejo hazaza. Yasabye kandi ko abahanzi bakomeza gushimangira umuco w’imyitwarire myiza mu bikorwa byabo, yizeza ko Minisiteri ayoboye izakomeza kubashyigikira mu buryo bwose.
Abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco ni Ruti Joël, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Siboyintore, Itorero Intayoberana, J-SHA n’Itsinda Himbaza Club, bose bitezweho ibikorwa bihambaye by’umuziki gakondo no gusigasira umuco.
Dr. Utumatwishima yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi ari ingenzi mu iterambere ry’umuziki, kandi ko urubyiruko ruri mu nzira y’ubushobozi bwinshi, bityo Leta ikwiye gufata iya mbere mu kurushyigikira yanizeje abahanzi ko igihe cyose bazaba bakeneye ubufasha, Minisiteri izahora ibegereye.