Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje uruhare rwa perezida Habyarima mu itsembwa ry’abatutsi i Kibeho

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko mu 1992 Perezida Habyarimana yohereje muri Gikongoro na Komisiyo yo ku rwego rwa Perefegitura igizwe n’abantu 15 biganjemo ab’iwabo muri Gisenyi na Ruhengeri, bahabwa inshingano yo kuyobora ubukangurambaga bwa Jenoside, gutoza Interahamwe n’Impuzamugambi zatsembye Abatutsi mu 1994.

Ibi Minisitiri, Dr Bizimana Jean Damascène, yabitangaje kuri uyu wa mbere ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru, mu gikorwa cyo kwibuka  ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ahari kuzirikanwa abasaga ibihumbi 30 bishwe tariki 13-14 Mata 1994 bigizwemo uruhare n’abajandarumwe n’interahamwe aho  bajugunyaga gerenade n’amasasu muri Kiliziya ya Kibeho no mu  nkengero zayo.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa , Dr Bizimana Jean Damascène, ubwo yasobanuraga imizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi akibanda ku yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, yerekanye ko mu mwaka wa 1992 Perezida Habyarimana yohereje muri Gikongoro Komisiyo yo ku rwego rwa Perefegitura igizwe n’abantu 15 biganjemo ab’iwabo muri Gisenyi na Ruhengeri, bahabwa inshingano yo kuyobora ubukangurambaga bwa Jenoside, gutoza Interahamwe n’Impuzamugambi zatsembye Abatutsi mu 1994. Iyi Komisiyo ikaba iri mu byatumye Abanyagikongoro bitabira kwica vuba.

Ntago ari Dr Bizimana Jean Damascène wenyine witabiriye iki gikorwa kuko hari n’abandi banyacyubahiro barimo, Senateri Dr Usta Kaitesi n’abandi bayobozi bifatanyije n’ab’i Kibeho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe mu Kiliziya no mu nkengero za Kibeho.

Mu bumwe buhamya bwahatangiwe ,abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko Interahamwe zabasanze mu Kiliziya zibatwikiramo, abandi bicwa urw’agashinyaguro.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *