Minisiteri y’Ubuzima yatanze ishusho ngari ku cyorezo cya Marburg mu gihugu

Minisiteri y’Ubuzima yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kigaruka ku ishusho rusange y’uko Icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda.

Iki ni ikiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yagiranaga n’igitangazamakuru cy’igihugu ku cyorezo cya Marburg.

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko kwambara agapfukamunwa bidahuye no kwirinda Icyorezo cya Marburg ahubwo uburyo bwo kucyirinda ari ukwirinda gukoranaho kuko cyandurira mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’ufite ibimenyetso.

Ati “Ariko twibutse ko iyi ndwara yandurira mu gukoranaho, ushobora kuba wambaye agapfukamunwa ariko wagiye ahantu ushobora gukoranaho n’umuntu ugaragaza ibimenyetso, icyo gihe agapfukamunwa ntacyo kakumarira.

Iyi virusi ikunda kuva mu nyamaswa, inkende cyangwa uducurama. Rero iyo igeze ku muntu hagati y’iminsi itatu na 21, ashobora kuba yagaragaje ibimenyetso “

Dr Nsanzimana Sabin, yanavuze ko n’ubwo ari ubwa mbere Virusi ya Marburg igaragaye mu Rwanda ariko yari isanzwe izwi kuko yagiye iboneka mu bihugu bitandukanye ndetse hamaze kubaho ibyorezo 13 biyishamikiyeho.ibi byanahamijwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, wavuze ko Icyorezo cya Marburg atari ubwa mbere kigeze mu Karere u Rwanda ruherereyemo, kandi aho cyageze hose bagiye babasha kukirwanya kandi bakagihagarika vuba.

Dr Nsanzimana yavuze ko kuva mu Rwanda haboneka iki cyorezo, hakomeje ibikorwa byo kugikumira no gushakisha aho cyaba cyaraturutse.

Ati “Kuva Laboratwari Nkuru y’Igihugu yabona ko iyo virusi ihari, twagiye dushakisha ariko tukanibaza aho iyo virusi yaturutse. Kugeza ubu ntabwo turarangiza icyo gikorwa cyo gushakisha aho ubwo burwayi bwaturutse.”

Kugeza ubu hari abantu 6 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo cya Marburg, aho abagera kuri 20 bayigaragayeho. Abantu 300 ni bo bamaze kumenyekana ko bahuye n’abarwaye Marburg.

Ni virus ijya gusa cyane na Ebola, nk’uko ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi ribivuga.

Virus ya Marburg yatangiye kuboneka igihe abantu 31 bayanduriye nyuma y’icyumweru bagapfa mu biza byayo byakurikiranye mu 1967 muri:

  • Marburg na Frankfurt, mu Budagi
  • Belgrade muri Serbia

Iyi ndwara basanze yaraje iturutse mu nkende zinjijwe mu Budage zivuye muri Uganda.

Ariko kuva icyo gihe iyi virus yagiye ica no mu zindi nyamaswa.

Ahabonetse virus ya Marburg ikomeye:

2017 – Uganda: abantu batatu nibo bayanduye, bose barapfuye

2012 – Uganda: 15 barayanduye, bane barapfuye

2005 – Angola: 374 barayanduye, 329 barapfuye

1998-2000 – DR Congo: 154 baranduye, 128 barapfuye

1967 – Ubudage: 29 baranduye, barindwi barapfuye

Inkomoko : Byavuye muri OMS/ WHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *