Home

Minisiteri y’Ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi ku ngoma ya Mpayimana; Uko umunsi wa 12 wo Kwiyamamaza ku bakandida perezida batatu n’abakandida depite wagenze.

Uyu munsi wo kwiyamamaza,abakandida perezida bagera kuri babiri muri batatu, n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo mu ri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024.

Umukandida wingenga Philipe Mpayimana yakomeje ibikorwa bye byo Kwiyamamaza mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.Akigera mu murenge wa Nkombo, Mpayimana yakiriwe n’abaturage ba Nkombo bari bategereje kumva imigabo n’imigambi y’uyu mukandida wiyamamariza ku mwanya wa w’umukuru w’igihugu.

Mpayimana yasezeranije abaturage ba Rusizi ko azubakira ku byagezweho maze akita ku mibereho y’abaturage ndeste n’iterambere ry’umunyarwanda muri rusange.

Umukandida phillipe yibanze kuri politiki y’ubuhinzi,ubworozi ndetse n’uburobyi bw’amafi,bihura n’imiterere y’ibice yari arimo yerekeye ku mazi y’ikiyaga cya kivu.Yavuze ko azahindura byinshi mu buhinzi n’u- bworozi birimo no kuyihindurira izina rikaba Minisiteri y’Ubuhinzi, ubworozi ndetse n’uburobyi.

Mpayimana yemeza ko guhindura izina ry’iyi Minisiteri bizafasha mu kwiyumvamo umwuga kw’abarobyi bakarushaho kuzikora kinyamwuga maze bigateza imbere Imibereyo yabo.

Mpayimana Philippe, yasezeranije guteza imbere ubukerarugendo cyane ubukerarugendo bwo mu cyaro,avuga ko abazungu bashobora kuza bakabana n’abaturage bakiga guhinga ibijumba,guteka bya kinyarwanda n’ibindi.

Yavuze ko bizagerwaho binyuze mu gushyiraho ama hotel n’ibindi byangobwa muri buri murenge kugira ngo ba mukerarugendo bazabone Aho baba mu bice Byose by’igihugu mu gihe azaba aje gusura cya Cyaro.

Bimwe mu bindi bigaragara muri manifesito ya Mpayimana ni uko nibamugirira ikizere bakamutora azashyiraho uburyo buha umuturage ijambo ndetse n’abari hanze y’igihugu bakaba bagera no mu nteko nshingamategeko.

Philipe yakiriwe n’abantu benshi ibintu byahujwe no kuba abaturage ba Rusizi na Nyamasheke kuko bari banyotewe no kumva ibyo azaharanira ko bigerwaho.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’ibikorwa bye byo Kwiyamamaza Mpayimana Philippe arabikomereza mu turere twa Karongi na Rutsiro kuwa 05/07/2024,hatagize igihinduka.

Ishyaka Riharanira amahame ya Demokarasi no kurengera ibidukikije,Green party of Rwanda,naryo ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatatu mu turere twa Rutsiro na Karongi.

Ishyaka ryatangirije ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Musasa.Mu gihe abarwanashyaka ba Green party bari bategereje Umukandida wabo,bafashaga abaturage gusobanukirwa n’ibikorwa iri shyaka riteganyiriza abaturage birimo Kugeza amazi muri biriya bice bya Ngororero, Aho amazi Atari yagera.

Frank HABINEZA wakiriwe n’abaturage benshi ba Rustiro yasabye ko yagirirwa ikizere agatorwa ndetse n’abakandida depite b’iri shyaka bagtorerwa kujya mu nteko nshingamategeko kugira ngo bateze abanyarwanda imbere.

Nk’uko yabigarutseho Aho yagiye yiyamamariza, Frank yahamije guteza imbere inzego z’ubuvuzi no kongerera agaciro mutuel de Santé ifite n’ingano y’imiti ishobora kwishingira kugira ngo abaturage Bose bisange muri serivisi z’ubuzima.

Green party yatangaje manifesito yayo inerekana abakandida bayo kumyanya yo munteko nshingamategeko umutwe w’abadepite ibintu byajyanye no gutanga imipira, n’amafoto yerekana ibirango by’ishyaka.

Akigera kuri site ya Rutsiro, Dr.Frank HABINEZA n’abarwanashyaka be bakiriwe n’imbaga y’abaturage bari bategereje kumva imigabo n’imigambi ry’umukandida Perezida Frank HABINEZA n’abandi bakandida depite bahagarariye irishyaka.

Ingingo ikomeye yaranze uyu munsi ni ugukuraho umusoro w’ubutaka Ati”Ndi mu nteko nasabye kugabanya umusoro w’ubutaka ariko nimuntora nkaba perezida nzawukuraho kuko Ari umutungo kamere twahawe n’Imana.”Dr.Frank yasabye abaturage ba Rutsiro n’abandi baturutse hirya no hino kumushyigikira maze nawe agateza imbere imibereho yabo.

Mu buzima yijeje abaturage ko hazongerwa uburyo imiti ifatirwa kuri mutuelle,kongera uburyo bw’imikorere ya post de Sante’ hirya no hino.Si ibyo gusa kandi,kuko mu bijyanye n’ubukungu Frank yavuze ko ubushomeri buzarandurwa,hashyirwaho ikigo kuri buri murenge gihuza abashomeri n’ibigo bitanga akazi mu gihugu.

Frank HABINEZA Kandi yijeje muri manifesito ye ko abarimu ba Kaminuza n’abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi ko nibamugirira ikizere bakamutora azabavuganira bakongererwa umushahara.

Umukandida w’umuryango FPR inkotanyi,Dr.Paul Kagame we uyu munsi ntabwo yiyamamaje akaba azasubukura ibikorwa bye byo Kwiyamamaza ku wa 06/07/2024 mu karere ka Bugesera.

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamashangi ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana ryamamaje abakandida depite 54 n’umukandida rishyigikiye Paul Kagame,Aho Kwiyamamaza hari hitabiriye umubare munini w’urubyiruko gusumbya abakuru.

Irishyaka nubundi ryashyize imbere ubuhinzi n’ubworozi ko bizatezwa imbere hashyirwaho amategeko azatuma buzamura iterambere.

Naho mu karere ka Rwamagana abakandida depite mu byiciro by’abafite ubumuga n’abahagarariye urubyiruko biyamamarije mu ntara y’Uburasirazuba muri aka karere.Buri mukandida yahawe umwanya wo gusobanura imigabo n’imigambi ye imbere y’inteko itora kugira ngo bazatorwe babazi.

Abaturage bakomeje kugaragaza ubwitabire budasanzwe muri ibi bikorwa byo Kwiyamamaza,nk’ikimenyetso cy’urudendo rushimishije muri demokarasi muri iyi Myaka mirongo itatu ishize u Rwanda rwibohoye.

Dr.Frank HABINEZA i Rutsiro Aho yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza

Philipe Mpayimana hagati wageze ku Nkombo Aho yiyamamarije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *