Kuri wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024 , Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Mukazayire Nelly , Minisitiri wa Siporo mushya asimbuye Bwana Richard Nyirishema wari umazeho amazi ane , ndetse anakora n’izindi mpinduka zitandukanye muri Guverinoma .
Perezida Kagame yaraye akoze zimwe mu mpinduka mu myanya imwe ni mwe muri Guverinoma aho abarimo Richard Nyirishema yagizwe Minisitiri wa Siporo mushya asimbuye Nelly Mukazayire mu gihe Maj Gen Nzabamwitwa Joseph yahawe inshingano zo guhagararira inyungu z’u Rwanda mu gihugu cy’u Burusiya .
Uyu Nelly Mukazayire wahawe kuyobora siporo y’u Rwanda yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho nubundi muri iyi Minisiteri ya Siporo .
Nkuko itangazo ryaturutse mu biro bikuru bya Minisitiri w’intebe ku mugoroba wo ku munsi wejo ribyerekana , Perezida wa Repubulika yanakoze izindi mpinduka mu zindi nzego nkuru z’igihugu .
Abandi bayobozi bahawe izindi nshingano na Perezida Kagame .
- Rwego Ngarambe yagizwe Umunyamabanga wa Leta, gusa ariko yari asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo.
- Godfrey Kabera, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta.
- Parfait Busabizwa wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yasabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
- Lambert Dushimimana wari uherutse gukurwa ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi.
- Amb. Vincent Karega wigeze guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaherukaga, yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe akarere k’Ibiyaga Bigari.
- Festus Bizima, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal.
- Ni mu gihe kandi Francis Gatare wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagizwe Umujyanama Wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.
- Eng. Richard Nyirishema wari umaze amezi ane ari Minisitiri wa Siporo, yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.
- Naho Jean Claude Musabyimana wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, we yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, asimbura Charles Munyaneza wari umaze igihe kinini kuri uyu mwanya.
- Hari kandi Francois Regis wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, akaba yari aherutse no gutandukana n’Ikibe ya Simba FC yo muri Tanzania ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru (CEO), we wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, aho yasimbuye Nelly Mukazayire wabaye Minisitiri.
- Brave Ngabo wari umaze amezi ane agizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, aho yasimbuye Parfait Busabizwa wagizwe Ambasaderi muri Congo Brazzaville.
- Ariane Zingiro, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Igenamigambi muri MINECOFIN, inshingano yasimbuyeho Godfrey Kabera, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta.
Icyo wemenya kuri bamwe mu bashyizwe mu nshingo nuko nka Godfrey Kabera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta asimbuye Richard Tusabe kuri uyu mwanya , yari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ishami Rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi,.
Mu gihe Maj Gen Joseph Nzabamwita wasabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya yari umaze amezi atandatu agizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika (OTP) akaba yaranigeze kuba mu nshingano zo kuvugira RDF.
