HomeOthers

MINEDUC yatangaje uburyo bushya bwo kugena amanota ashingirwaho kugira ngo abanyeshuri bakomeza muri kaminuza !

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 / Ugushyingo ,Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya bwo kugena amanota ashingirwaho kugira ngo abanyeshuri bakomeza muri kaminuza, aho uzajya yemererwa ari uwagize 50% mu masomo yose.

Ubu ni uburyo butandukanye n’ubwari busanzweho, aho uwemererwaga kujya muri kaminuza ari uwabaga yatsinze amasomo abiri y’ingenzi. ibi iyi minisiteri ireberera uburezi bw’u Rwanda yabitangaje ubwo yari mu gikorwa cyo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.

Minisitiri w’uburezi Bwana Nsengimana yavuze ko nk’inzego zireberera uburezi ndetse na Guverinoma muri rusange, intego ari uko abana bahabwa ubumenyi buzabafasha gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwiyemeje kugeraho.

Aho yagize ati : “Ari mu kwigisha ari no mu kubaza no mu gutsinda tujya imbere, turasaba abantu ko babishyiramo imbaraga kuko uburezi ni bwo tuzashingiraho kugira ngo tugere ku cyerekezo 2050, kuko ntabwo dushobora kuyigeraho ubumenyi butazamutse, turasaba ubufatanye kugira ngo abana bacu bazabashe kuzamuka bafite ubwo bumenyi navugaga.”

Ibi kandi byanuzwemo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette wavuze ko abanyeshuri batsinzwe, barimo abazakenera gusibira bazafashwa haba ku bigo bigagaho cyangwa ibindi bashobora kujyaho.

Uyu muyobozi yongeyeho ko ku bazakenera gukora ‘Candidat Libre’, ko hakozwe ubugenzuzi ku bigo bitanga iyo serivisi ndetse hari urutonde rw’ibyemejwe bitewe n’ubushobozi basanze bifite.

Aho yagize ati : “Hariho abazifuza gusubira mu mashuri, rwose ntawe uzababuza gusubirayo ariko utashaka gusubirayo twanakoze isuzuma kuri ibi bigo bikoresha ‘Candidat Libre’, hari ibyo tumaze gusuzuma tuzi neza ko bizabafasha.”

Iki igikorwa kandi cyajyanye no guhemba abanyeshuri batsinze neza kurusha abandi ku rwego rw’Igihugu aho abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2023/24, bahembwe mu buryo butandukanye n’uko byakorwaga ahatangwaga igihembo ku wabaye uwa mbere mu Gihugu hose. Kuri ubu abahawe ibihembo bari mu byiciro 18, bijyanye n’amasomo bigagamo .

Aya manota ashyizwe hanze nay’ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza amashuri yisumbuye byatangiye ku wa 23 Nyakanga 2024 bisozwa ku wa 02 Kanama 2024.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri, [NESA] kivuga ko abanyeshuri 56 537 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, barimo 23 651 b’abahungu na 32 886 b’abakobwa, bose baturuka mu bigo by’amashuri 857.

Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro bangana na 30 922 ni bo byari biteganyijwe ko bakora ibizamini bisoza umwaka. Barimo abahungu 16 842 n’abakobwa 14 080, baturuka mu bigo by’amashuri 331.

Abo mu mashuri nderabarezi (TTC) bo ni 4068, abo barimo abahungu 1798 n’abakobwa 2270 baturuka mu bigo by’amashuri 16.

Ni mu gihe abiga amasomo ajyanye n’Ubuforomo mu mashuri yisumbuye bakoze ibizamini ari 203 barimo abahungu 114 n’abakobwa 89 baturuka mu bigo birindwi iyi gahunda yatangirijwemo.

Mu mwaka wa 2023/2024 hakozwe ibizamini 20 byo mu basoza ayisumbuye mu bumenyi rusange, 46 by’abahabwa ubumenyi bw’umwuga (nk’abo mu ishuri nderabarezi n’abiga iby’ubuforomo n’ububyaza) n’ibizamini 211 ku biga imyuga n’ubumenyi ngiro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette .
Abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2023/24, bahembwe mu buryo butandukanye n’uko byakorwaga ahatangwaga igihembo ku wabaye uwa mbere mu Gihugu hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *