MINADEF yahakanye ibirego byo gufata abagore ku ngufu bishinjwa ingabo z’u Rwanda ziherereye muri Centrafrique

Ubuyobozi bwa minisiteri y’ingabo z’ u Rwanda bwahakanye ibirego bishinjwa ingabo z’u Rwanda ziherereye mu gihugu cya Centrafrique byerekeye gufata ku ngufu abana ba abakobwa ndetse n’abagore ndetse iyi minisiteri yongera kwibutsa ko ingabo z’u Rwanda zirangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga mu byo zikora byose .
Ibi iyi minisiteri y’ingabo ibitangaje nyuma y’inkuru y’ikinyamakuru The New Humanitarian yavugaga ko ubwisanzure ndetse n’umudendezo w’abaari n’abategarugori ugeramiwe n’ ingabo zirimo iz’u Rwanda, iz’u Burundi, n’iza Zambia, ziri mu butumwa buzwi nka MINUSCA, ndetse n’abahoze ari abarwanyi ba Wagner Group bariyo mu masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu .
Iki gitangazamakuru kinashinja izi ngabo zirimo n’iz’urw’imisozi igihumbi gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abo zaje zije kurinda ndetse kinavuga ko Abagore bagera kuri bane bashinja abasirikare b’u Rwanda bagera kuri batandatu, babiri muri bo bari muri iki gihugu ku masezerano y’ubufatanye iki gihugu gifitanye n’ibindi bihugu, n’abandi bari mu butumwa bwa ONU buzwi nka MINUSCA kubakorera ibizwi nk’ibya mfura mbi [ kubasambanya ku gahato] .
Nkaho ibi bidahagije muri iyi nkuru The New Humanitarian irerura ikava imuzi n’imuzingo muri iyi nkuru ubuhamya bw’umugore witwa Jeanne, uvuga ko asanzwe akora ibikorwa by’ubucuruzi bw’imbuto n’imboga, uvuga ko umwaka ushize yafashwe ku ngufu n’umusirikare w’u Rwanda wamutumiye mu kigo cyabo i Bangui ngo babare amafaranga amurimo nyuma yo kumugurira ibyo acuruza. Jeanne avuga ko uyu yashyize ‘grenade’ ku meza akamubwira ngo “ni igitsina cyangwa urupfu”.
Kurundi ruhande ariko ibicishije mu itangazo yashyize ahagaragara mu masaha yo ku munsi wejo , minisiteri y’ingabo yabeshyuje aya makuru ajyanye n’ibikorwa by’ihohoterwa bivugwa ku ngabo ireberera ndetse inahakana ibirego by’abagore batatu bavugwa mu nkuru ya The New Humanitarian.
FALSE ACCUSATIONS AGAINST RWANDAN TROOPS SERVING IN THE CENTRAL AFRICAN REPUBLIC.https://t.co/fu1bhDRnyA pic.twitter.com/c2kNOIKSaJ
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) October 16, 2024
Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko ibigo by’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique bitemerera kwinjira abasivile bataje mu buryo buzwi, “bityo nta guhohotera umusivile kwaba kwarabaye muri icyo kigo”.
Kuri ubu Raporo y’ishamo ry’umuryango w’abibumbye itangaza ko kuva mu 2015 habaruwe ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byarezwe ingabo za ONU muri Centrafrique zirenga 730.