HomeSports

Mikel Arteta yemeje igaruka rya Bukayo Saka mbere yo gukina na Fulham

Umutoza w’ikipe ya Arsenal , Mikel Arteta yatangaje Bukayo Saka wari umaze hafi amezi atatu mu mvune ameze neza kandi ko yumva yiteguye kujya mu kibuga mu mukino iyi kipe ifitanye na Fulham ku munsi wejo .

Bukayo Saka agarutse nyuma yo kubagwa ku gice cyo ku itako kubera ikibazo cy’imvune yari yajyiriyeho mu mukino wa shampiyona iyi kipe yari yagiye gusuramo Crystal Palace tariki ya 21 z’Ukuboza kwa 2024 .

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanziriza umukino iyi kipe ifitanye na Fulham ku munsi wejo ku wa kabiri tariki ya 1 / Mata /2025 , Mikel Arteta yemeje ko uyu rutahizamu w’Abongereza yiteguye ijana ku ijana kuba yagaragara muri uyu mukino .

Aho yagize ati : “Bukayo Saka ariteguye ,Iby’ingenzi byagombaga gukorwa mu buvuzi bwe byarakozwe ndetse ubu igisigaye ni amahitamo yange n’abo dufatanya kumenya niba tuzamubanzamo .

“Bukayo ni mwe mu ntwaro dufite zikomeye cyane mu mikinire yacu , tuzi ibyo adufasha iyo tumufite ndetse tunazirikana uruhare rwe mu musaruro ikipe yacu igira muri rusange .”

Kuva uyu mwaka w’imikino watangira ,Bukayo Saka mu mikino yakinnye yatsinzemo ibitego icyenda , atanga imipira 10 ivamo ibitego mu mikino 24 yagaragayemo.

Mikel Arteta yanongeye no gukomoza ku mvune ya Riccardo Calafiori , aho yashimangiye ko ikibazo cye cyirenze uburyo bagifataga ndetse ko gishobora gutuma amara ibindi byumweru hanze y’ikibuga nyuma yuko uyu musore agiriye imvune ikomeye ubwo igihugu cye cy’Ubutaliyani cyatanaga mu mitwe n’Ubudage ku itariki ya 20 werurwe mu mikino ya UEFA NATIONS LEAGUE .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *