HomePolitics

Menya ibice bimwe na bimwe bibarizwa muri Congo byarahoze mu Rwanda ndetse n’amazina y’ikinyarwanda byitwa

Mu bitero byo kwagura u Rwanda, abakurambere b’u Rwanda bagiye bakoresha ubugenge bwo kwimukana inyito z’ahantu hari mu Rwanda, bakazijyana ku butaka bushya bigaruriye nk’igihamya cy’uko habaye ahabo. Ibi bikaba igihamya cy’uko muri DR Congo hari ubutaka bunini abazungu bakase bakabwomora ku Rwanda.

Dore inyito z’imisozi iri muri DR Congo zahawe inyito n’abakurambere b’u Rwanda kuko bwari ubutaka barwo

KIVU YA RUGURU: Iyi ntara igizwe n’uturere twa Goma, Beni, Rutshuru, Masisi, Butembo, Lubero na Walikale. Ubu butaka bwari igihugu cyahanzwe ahasaga muri 1450 na Gihunde cya Rurenge, ari na yo mpamvu abenshi mu bahatuye bitwa ABAHUNDE.

Uyu yagihanze akomotse mu muryango mugari w’Abasinga b’Abarenge ugifite gakondo mu karere ka RUTSIRO ya none mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

1.Rumarangabo ubu yitwa  RUMANGABO

Aha harwaniye ingabo nyinshi za Rwabugiri zari ziyobowe na Rutarindwa, hagwa ingabo nyinshi z’Abahunde. Aha ni ho yanakuye icyivugo cyo kwitwa Inyagirwabahunde. Haje rero kwitwa RUMARANGABO kuko hamaze ingabo z’abahunde nyine, kubera ‘gushyoma’ rero (kuvuga nabi ururimi) birangira hiswe Rumangabo.

      2.Mugunga
Aha hitiriwe Mugunga wa Ndahiro Cyamatare, ubwo yajyaga kuhatura n’abana be.

3.Ngoma ubu yitwa GOMA
Abakuze murabizi, ubusanzwe hitwaga NGOMA kimwe na za Ngoma nyinshi ziboneka mu Rwanda. Ejo bundi muri 1980 ni bwo Mobutu wari Perezida yahahinduriye izina ahita GOMA.

    4.Rutsiro ubu yitwa RUTSHURU

Ni inyito yavuye kuri Rutsiro mu Rwanda nk’igihamya cy’aba Barenge bahahanze bavuye I Rutsiro.

    5.Kanyabayonga
Aha hakomora inyito ku ruyonga nk’umwambaro ukoze mu birere by’insina wambarwaga n’abana. Iri zina rihuje inyito kandi n’umudugudu wa Samiyonga, wo mu murenge wa Muganza, muri Nyaruguru ni kimwe kandi n’umudugudu wa Nyaruyonga muri Mbuye ya Ruhango.

AHANDI: Kirambo, Buhimba, Nyabitekeri, Rubaya (muri Walikale) Sake, Kivuye, Nyange (muri Masisi) Kabale Rubare, Kabaya, Kibumba, Busanza, Jomba, Rwankuba, Rubavu na Karengera (muri Rutshuru).

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *