HomeOthers

Menya byinshi kuri Hagenimana Agathe umaze iminsi yose y’ubuzima bwe aryamye !

Mu murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga hari umwana w’umukobwa ubana n’ubumuga butangaje ku uburyo kuva yavuka atari yabyuka ngo ahagarare cyangwa ngo yicare n’umunsi n’umwe dore ko ahora aryamye ku gatanda gusa nubwo agaragarwaho n’ubu bumuga bw’ingingo hari ibitangaje kuri uyu mukobwa w’imyaka 37 .

Hagenimana Agathe umaze imyaka yose ku isi atazi guhaguruka cyangwa kwicara uko bisa kubera ubumuga bw’ingingo afite abamukurikiranira hafi barimo mama we bashimangira ko iyo ashaka kujya aho yerekeza yaba nko  kujya mu misa, bisaba ko kumushyira mu gatanda ke gakoze mu byuma baterura, bakamujyana bamuhetseho bakaza kongera kumugarura, ibyo bigatuma ntaho akunda kujya kuko atabasha kwicara mu igare ry’abafite ubumuga.

Agathe yabwiye Ikinyamakuru cya kigali today ko  afite ubumuga bw’amaguru yose n’amaboko yose n’amagufa y’umugongo, ku buryo no kuryama kwe aba yubitse inda, bisaba nko yitabwaho n’umubyeyi we mu buryo bwo kumukorera isuku ku mubiri no ku myambaro ndetse ibi bijyana no kumugaburira .

Aho yagize ati : ” Kuva navuka sindicara, sinari nabasha kugira aho njya kuko njyewe nta gare nabona kuko nticara, mpora ndyamye ubuzima bwose, ibyo nkenera byose mbikorerwa n’umubyeyi wanjye nshimira cyane kuko niwe nkesha kuba ndiho.” nkuko tubikesha kigali today .

Nubwo mu bigaragarira amaso ko imiterere y’umubiri w’uyu mwari itamwemerera kuba yakora ikintu na kimwe yewe noneho byakubitiraho ko atigeze agana inzira y’ishuri na rimwe kubera ikibazo cy’ingingo afite twatangajwe no kubona Hagenimana Agathe azi gukoresha neza telephone zigezweho , kwandika neza ibyibanze mu rurimi rw’ikinyarwanda akoresheje ikaramu n’ikaye azi kuboha imitaho akoreshehe n’ubundi umunwa ururimi n’amenyo.

Raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bahwanye na 3,4% by’abafite kuva ku myaka itanu gusibiza hejuru, bafite ubumuga kandi ko umubare munini wabo ari uw’ababasha kugera mu ishuri.

Ku rwego rw’igihugu abaturage basaga miliyoni 11,5 ni bo bafite kuva ku myaka itanu gusubiza hejuru. Muri bo abafite ubumuga ni 391.775 barimo abagabo 174.949 n’abagore 216.826.

Mu bice by’icyaro habarizwa benshi (3,7%) ugereranyije na 2,8% mu mijyi ariko Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite umubare munini w’abafite ubumuga (3,7%) na ho Umujyi wa Kigali ukagira bake (2,3%).

Ubumuga bwo kutabona ni bwo bwiganje bwagaragaye mu bagera ku 158.712 hagakurikiraho ubw’ingingo bufitwe n’abangana na 122.999; abafite ubumuga bw’ingingo ni 122,999; abatumva ni 66.272; abafite ubumuga bukabije 8.159 naho abafite ubumuga bw’uruhu ari 1.864.

Mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo ni ko gafite umubare munini w’abafite ubumuga (51%) mu gihe Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo gafite abagera kuri 15%.

Mu baturage bo muri iki cyiziro, abagera kuri 31% bageze igihe cyo gushaka ntibigeze batera intambwe yo gushinga ingo ugereranyije na 45% bya bagenzi babo badafite ubumuga.

Imibare kandi igaragaza ko mu bantu bafite ubumuga, abagera kuri 34,9 ku ijana batigeze bagera mu ishuri bigaragaza ko hakiri icyuho ku kugera kuri bwa bukungu bushingiye ku bumenyi.

Haracyakenewe intambwe ikomeye mu burezi bw’abafite ubumuga mu Rwanda,mu mashuri yo mu Rwanda, hari aho abana bafite ubumuga n’abatabufite bigira hamwe hakaba ahandi bigoye bitewe n’ubwoko bw’ubumuga ku buryo hakenewe amashuri yihariye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *