HomeOthersUBUMENYI

Menya byinshi ku mikorere y’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi

Inkongi z’umuriro ziri mu biza bikunze kwibasira abantu kenshi, imitungo yabo ikahatikirira, zikavutsa benshi ubuzima abandi zikabasigira ubumuga bwa burundu.

Mu rwego rwo guhangana nazo ndetse n’ingaruka zazo, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), benshi usanga badasobanukiwe imikorere yaryo, aribyo tugiye kugarukaho, kugira ngo mumenye amavu n’amavuko n’imikorere byaryo.

Mbere y’uko twinjira ku mikorere y’iri shami, tugaruke gato ku mateka ya Polisi y’u Rwanda kugira ngo bidufashe kumva aho ryakomotse, nyuma y’uko ishingwa ku wa 16 Kamena 2000, ubwo yashyirwagaho n’itegeko Nomero 9/2000 ryo ku wa 16/06/2000.

Polisi y’ u Rwanda ni umusaruro wavuye mu ihuzwa ry’ imitwe itatu yahozeho mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu mu 1994. Iyo mitwe uko ari itatu ni Jandarumori y’ Igihugu, yabarizwaga muri Minisiteri y’ ingabo; Polisi Kominali yabarizwaga muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu na Polisi y’ Ubutabera yabarizwaga muri Minisiteri y’ Ubutabera.

Ubutegetsi bwa nyuma y’ubukoroni bwaranzwe n’imikorere idahwitse, aho Polisi na Jandarumori byifashishwaga nk’ ibikoresho byo kurenganya abo bishinzwe aho kubarinda bituma izi nzego zigirirwa icyizere gike mu baturage, kugeza ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagizwemo uruhare rukomeye n’izo nzego.

 Ishingwa ry’Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi

Polisi y’u Rwanda ikimara gushingwa, hahise hashyirwaho amashami atandukanye, arimo n’irishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi (gutabara abantu bari mu kaga) tugiye kwibandaho.

Ryahawe inshingano yo kurinda ko inkongi z’umuriro cyangwa izindi mpanuka zimeze nk’izo zitaba intandaro y’imfu no gukomereka kw’abantu ndetse no kwangirika kw’imitungo. 

Ryitezweho gutanga ubufasha bwihariye bwo kurinda ubuzima, umutungo, ibidukikije n’ibindi bibazo bitandukanye bijyanye n’ibiza mu buryo bwihuse, aho ryashyizeho na gahunda yo guhugura abaturage uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro n’ibiza.

Ibi bihita byumvikana neza ko ari rimwe mu mashami agize Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo, rikaba rimaze imyaka 25, ndetse nk’uko bigaragarira buri wese; rimaze gutera intambwe igaragaza urugendo rw’iterambere rishingiye ku bunyamwuga.

Intego y’iri shami ni ugukumira inkongi no kuzirwanya, gutabara abahuye n’ibiza bitandukanye, guhugura abaturarwanda mu byiciro bitandukanye mu kwirinda inkongi no kuzirwanya n’uburyo bazihosha igihe zibaye bigishwa gukoresha ibizimyamuriro, gukora ubugenzuzi mu nyubako za Leta n’izabikorera, bagirwa inama y’ibikoresho birwanya inkongi batunga byujuje ubuziranenge no kugenza ibyateye impanuka y’inkongi.

Ese iri shami ritangira ryari rifite ubushobozi?

Mu bigaragara ukurikije amateka, iri shami ritangira nta bushobozi buhagije ryari rifite, kuko ryatangiye mu bihe bigoye cyane, bigendanye n’amikoro y’igihugu bityo ryari rifite imodoka ebyiri gusa zifashishwa mu gutabara abahuye n’inkongi mu gihugu hose. 

Icyo gihe nta munsi wiraga utumvise inkuru y’abantu bapfiriye mu nzu iri gushya cyangwa ngo wumve ahantu hahiye, hakabura ubutabazi kubera izo modoka zitabashaga kugera mu gihugu hose cyangwa zikahagera zanakererewe gutabara. 

Ibi bihita byumvikana neza ko izi nkongi zateraga ibihombo bitandukanye birimo; imfu, kwangirika kw’ibikorwaremezo,  gushya kw’amafaranga, inyubako n’ibindi.

Inshingano z’iri shami si ukuzimya inkongi gusa kuko rinitabazwa igihe habaye impanuka zikomeye, nka zimwe mu mpanuka zishobora no gutuma bashwanyaguza imodoka kugira ngo bakuremo abantu bahezemo, bamwe bajugunya abana mu musarani kimwe n’abandi bahezemo bakabasha gukurwamo, abaheze mu birombe no mu byobo birebire, abarohamye mu mazi, gukuraho ibiti byazitiye umuhanda igihe imvura yaguye, abaguweho n’inzu n’abayihezemo, abaheze mu byuma bitwara abantu mu nyubako ndende (Ascenseur) ndetse n’ibindi biza bitandukanye.

Uko iri shami ryiyubatse rikava ku modoka 2 rikagera kuri 27 n’ibindi bikoresho by’ubutabazi

Mu myaka 25 ishize iri shami rikora, rimaze kwiyubaka mu buryo bugaragara n’ubwo ryavuye ahantu hakomeye, ryavutse mu bihe bigoye igihugu kikirwana no kwigobotora ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari imaze imyaka mike ibaye. 

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, avuga ko uko imyaka yagiye ihita indi igataha, igihugu cyagiye cyiyubaka ari nako Polisi y’u Rwanda yiyubaka harimo n’iri Shami ryiyubatse rikava ku modoka ebyiri (2) ubu rikaba rigeze ku modoka 27 ryongera n’ibindi bikoresho by’ubutabazi nk’ibikoze mu buryo busukika, ibizimyamuriro ngendanwa (portable fire extinguishers), uburingiti (Fire blanket), ibikoze muri puderi yumye (Dry Powder Aerosol -DSPA) n’ibindi bitandukanye.

Aragira ati: “Uko igihugu kigenda gitera imbere, niko natwe turushaho kugenda twiyubaka tugura ibikoresho bitandukanye n’imodoka, bidufasha kurwanya inkongi no gutabarira ku gihe abari mu kaga, ndetse no muri uyu mwaka turaba dufite utudege dukoreshwa ntawe udutwaye (drones), ibikoresho bizimya n’imodoka zikoresha amashanyarazi.

ACP Paul Gatambira avuga ko ubu iri shami ryiyubatse ku buryo bugaragara kuko muri buri Ntara n’ Umujyi wa Kigali hari nibura imodoka imwe, hakaba n’ahari izirenze imwe zikora ibikorwa byo kurwanya inkongi z’umuriro, izindi zikaba ku cyicaro gikuru cya Polisi.

Yagize ati: “Kugeza ubu dukorera mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, tukaba duteganya kugera muri buri Karere na ho tukahashyira imodoka (ikamyo) zizimya inkongi n’ibindi bikoresho by’ubutabazi. Mu Mujyi wa Kigali tuhafite imodoka ebyiri, imwe iba ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi, indi ikaba ku nyubako y’ubucuruzi y’Umujyi wa Kigali (UTC); mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro hakaba imodoka imwe.

Mu Ntara y’Ibirasirazuba tuhafite imodoka eshatu, iya mbere iba i Rwamagana, iya kabiri ikaba mu Mujyi i Nyagatare, iya gatatu ikaba ku Rusumo mu karere ka Kirehe. Mu Ntara y’Iburengerazuba tuhagira imodoka ebyiri, imwe iba Rubavu indi ikaba i Rusizi. Mu Ntara y’Amajyepfo, izi modoka ziri i Muhanga na Nyanza, naho mu Ntara y’Amajyaruguru zikaba i Musanze. Izindi modoka ziba ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, zikaba zunganira iziri hirya no hino mu gihe havutse inkongi ikabije.”

Avuga ko izi kamyo harimo izifite ubushobozi bwo kuzimya inkongi mu magorofa maremare kuko zishobora no kuzimya inzu ifite metero ndende z’uburebure, zigashobora no gutabara abantu baheze muri izo nyubako. 

ACP Gatambira avuga ko usibye ayo makamyo yifashishwa mu kuzimya inkongi n’ibindi bikoresho by’ubutabazi, iri Shami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, rifite n’ibindi bikoresho bigezweho byifashishwa mu kuzimya umuriro, harimo imyenda itajya ifatwa n’umuriro yambarwa n’abapolisi bagiye kuzimya, ibikoresho byifashishwa mu kuzimya ahatagera amakamyo n’ibindi. 

Iminota itarenze 10 Polisi iba igeze ahabereye inkongi

Abantu bamwe bakunda gutekereza cyangwa bakavuga ko Polisi itabara itinze, nyamara si ko kuri, kuko ntabwo iba yatinze ahubwo kubera ko abayitabaje baba bafite impungenge, igihunga n’ubwoba bitewe wenda n’ibyo barimo kubona birimo kuba, bumva ko uko bayihamagaye yahita ibageraho ako kanya.

ACP Gatambira aragira ati: “Ntabwo uko umuntu ahamagaye Polisi ariko ihita imugeraho uwo munota ayitabaje, tuhagerera ku gihe dutabarijwe, igihe cy’intera cy’aho duturutse n’udutabaje aho ari, n’uburyo hagendetse. 

Urugero aho dufite amakamyo muri Kigali tuhagera mu gihe cy’iminota iri hagati ya (5-10), mu Ntara biterwa n’aho inkongi yabereye, iyo ari kure kandi inzira zitameze neza bitwara hagati y’iminota 40 kugeza ku isaha imwe.

Avuga ko iyo minota ishobora kurengaho mike cyane wenda biturutse ku muvundo w’ibinyabiziga biri mu muhanda, ariko abenshi bamaze gusobanukirwa amategeko agenga umuhanda, iyo bumvise ikamyo izimya umuriro ibasaba inzira, bamenya ko igiye gutabara bakayihigamira bakabona inzira. 

Uyu muyobozi aboneraho gusaba n’abandi batwara ibinyabiziga ko mu gihe babonye imodoka z’iri shami zigiye mu butabazi, ko bajya baziha inzira kugira ngo zitabare vuba abari mu kaga batarakererwa.

Aragira ati: “Turagira inama abantu ko mu gihe bahuye n’inkongi cyangwa n’ibiza bajya bahita bihutira kubimenyesha Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi kugira ngo rihagere hatarangirika byinshi, kuko byamaze kugaragara ko abantu iyo bahuye n’inkongi cyangwa n’ibiza babanza kwirwanaho bagahamagara iri shami ari uko babona byanze, icyo gihe tuhagera hamaze kwangirika byinshi; niyo mpamvu tubasaba rero ko bikimara kuba, bajya bahita babitumenyesha n’ubwo baba bari kwikorera ubutabazi bw’ibanze.”

Amoko y’inkongi ni ayahe?

Iri shami rivuga ko inkongi z’umuriro ziri mu moko atanu (05); iya mbere ni ibyaka bifatika (Natural solid materials), iya kabiri ni ibyaka bisukika (liquids), iya gatatu ni ibyaka by’imyuka (gases), iya kane ni ibyaka by’ ibyuma mvaruganda (metals), mu gihe iya gatanu ari ibyaka bituruka ku mashanyarazi (electricity).

ACP Gatambira avuga ko ayo moko y’inkongi uko ari atanu yose bahura nayo, aho mu myaka itanu ishize bahuye n’impanuka zigera ku 1,118 zose hamwe, zituruka kuri ayo moko y’inkongi. 

Mu mwaka wa 2020 habayeho inkongi zigera ku 136, muri 2021 habayeho inkongi zigera ku 123, muri 2022 habayeho inkongi zigera kuri 238, muri 2023 habayeho inkongi zigera kuri 259, mu gihe mu mwaka wa 2024 habayeho inkongi zigera kuri 362. 

Inkongi z’umuriro ahanini ziterwa n’ibi bikurikira

Abantu benshi usanga bibaza icyaba gitera inkongi z’umuriro ndetse ugasanga nta n’ubumenyi bazifiteho n’uburyo bazirinda cyangwa se bazikumira; tugiye kurebera hamwe bimwe mu bitera inkongi z’umuriro.

a. Ubumenyi buke mu kwirinda inkongi (Ignorance) 

Kudatunga ibizimyamuriro, gusiga ibikoresho bikoresha amashanyarazi bicometse igihe kinini nka za mudasobwa, ipasi, ibikoresho bikonjesha (firigo), ibyuma bitanga umuriro w’amashanyarazi, insinga zitujuje ubuziranenge, abashyiramo ibikoresho by’umuriro w’amashanyarazi batarabyize, guhindagura uburyo bwo gushyiramo amashanyarazi mu nzu n’ibindi.

b. Uburangare (Carelessness)

Gusiga buji n’ibibiriti ahantu hagera abana, Gusiga gazi itajimije yaka, abatayifunga neza, abayitereka ahantu hafunganye cyangwa abayituma abanyonzi cyangwa abamotari bakayizirika ku binyabiziga byabo itambitse aho kuyihagarika, gusiga ipasi ku buriri icometse n’ibindi.

 Ibi iyo babitaye bakigendera bishobora kuba intandaro yo gutwika ibintu badahari kandi bari kubirinda iyo baba bahari cyangwa basize babijimije. 

c. Impanuka (Accident)

Impanuka zitagizwemo uruhare n’utwaye ikinyabiziga, urugero nk’imodoka zabuze feri igakora impanuka ikaba yahita ifatwa n’inkongi, kuba igiti cyagwira ipoto y’amashanyarazi bikaba byahita biteza inkongi n’ibindi nk’ibyo.

d. Ubugome (arson) 

Hari inkongi iterwa n’ubugome butewe no guhora, ubutagondwa no guhisha ibyaha byakozwe, ariko ku bugome byo ntibikunze kubaho mu gihugu cyacu.

Ibyo abaturarwanda basabwa mu rwego rwo kwirinda inkongi   

ACP Gatambira avuga ko abantu bakwiriye kumvira inama bagirwa bakirinda kurangara cyangwa gukora ibintu badasobanukiwe neza kuko ari byo bituma habaho impanuka z’inkongi za hato na hato zari kwirindwa, urugero nko gusiga buji n’ibibiriti ahantu hagera abana, gusiga gazi itajimije cyangwa ibikoresho by’amashanyarazi bicometse.

Hari kandi kwirinda gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge cyangwa abantu badafite ubumenyi ku mashanyarazi, kwirinda kubana na gazi n’ibikomoka kuri peterori mu cyumba no kwirinda kuyicana utabanje kugenzura icupa, umugozi, ibibiriti ndetse ukanabanza gufungura amadirishya.

Abaturarwanda kandi basabwa gutunga ibizimyamuriro ngendanwa, akuma kagenzura gazi (gas detector and shutter), ikiringiti cyabugenewe (fire blanket), kwirinda gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi byakoreshejwe no kuwanya inkongi ikivuka mu gihe wabihuguriwe no gutabariza kugihe.

Inzira irakataje kuri iri shami mu kwagura ibikorwa byaryo yegera abaturage no kurushaho kubasobanurira imikorere yaryo.

Nk’uko twabivuze hejuru, iri shami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, kugeza ubu rikorera mu Ntara zose rikaba riteganya no kugera muri buri Karere.

Rifite intego yo kongera ubumenyi bw’Abapolisi n’ibikoresho, kurushaho gutabarira ku gihe, kongera ubukangurambaga n’ubugenzuzi mu nyubako z’ahantu hahurira abantu benshi mu gihugu hose, kongera ubukangurambaga bujyanye n’umutekano wo kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro, binyuze mu mahugurwa mu bigo bitandukanye byaba ibya Leta n’iby’abikorera no kubaha imyitozo y’uburyo bakoresha ibizimyamuriro bitandukanye n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi binyuze mu nama z’abaturage, ku ma Radio no kuri Televiziyo, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi. 

Gutunga ibizimyamuriro ngendanwa no kugira ubumenyi bwo kubikoresha, gukangurira abantu kwirinda gutura cyangwa gukorera aho bahura n’ibiza kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga n’ibindi byarushaho gutuma abaturarwanda babaho birinda inkongi n’ibyabakururira ibiza bitandukanye nabyo biri mu byo iri shami risaba abaturage mu kwirinda ko inkongi n’ibiza bishobora kubageraho babigizemo uruhare.

Umuyobozi w’iri shami, ACP Gatambira aributsa abaturage kwirinda icyatera inkongi aho bakorera n’aho batuye, gutunga ibizimyamuriro by’ingenzi no kumenya kubikoresha kandi igihe cyose bahuye n’inkongi cyangwa ibiza bagatabariza ku gihe. 

Aragira ati: “Turagira inama abaturage yo kwitwararika no kugira ibizimyamuriro bakabishyira mu by’ibanze nk’uko bagura ibindi bikoresho byo mu rugo nabyo bakabishyiramo, mu gihe batarabona ubushobozi bwo kukigura, byibura bakagira umucanga mu mufuka n’igitiyo hafi y’aho babona hashobora kugera inkongi. 

ACP Gatambira kandi yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda kwishora ahantu habateza ibiza nko mu birombe mu gihe nta bwirinzi bafite n’ibindi byabashyira mu byago.

Mu gihe hagira uhura n’ikibazo mu byo iri shami rishinzwe nk’uko twabiganiriyeho, yahamagara nimero zikurikira z’ubutabazi; mu Mujyi wa Kigali 111, 112, 0788311120, na 0788311224. Uri mu Ntara y’Amajyaruguru yahamagara 0788311024 (Musanze); mu Ntara y’Iburengerazuba: 0788311023 (Rubavu), 0798311160 (Rusizi); mu Ntara y’Amajyepfo: 0788311449 (Nyanza), naho mu Ntara y’Iburasirazuba: 0788311025 (Rwamagana), 0788380615 (Rusumo) na 0798311161 (Nyagatare).

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *