HomePolitics

Menya byinshi bidasanzwe byaranze ubuzima bwa nyakwigendera Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera muri politiki

Dr Joseph Karemera wabaye mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’igihugu yitabye Imana , Dore iby’ingenzi wamenya kuri iyi nzu y’ibitabo ihiye :

Amakuru y’urupfu rwa Dr Joseph Karemera yatangajwe kuri uyu wa gatanu mu masaha y’igitondo , Karemera yari umwe mu baganga bari ku rugamba rwo kubohora igihugu aho bavuraga ababaga bakomerekeye ku urugamba .

Karemera kandi yagiye ahabwa inshingano zigiye zitandukanye mu nzego nkuru z’igihugu kuko nyuma yo muri 1994 Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye mu myanya itandukanye mu nzego z’ubuyobozi.

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye Minisitiri w’Ubuzima, umwanya yamazeho imyaka itanu.

Mu 1999, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Ngirabanzi Laurien, na we aza gukorerwa mu ngata na Emmanuel Mudidi.

Dr. Col Joseph Karemera kandi yibukwa cyane cyane igihe yari Minisitiri w’Uburezi, ubwo yavugaga ko azanye ireme ry’uburezi rishyitse, akarwanya kujenjeka kw’abarimu n’abanyeshuri.

Yirukanye mu mirimo abayobozi b’ibigo by’amashuri (Directeurs) benshi, abanyeshuri akabaca mu bigo by’amashuri, akanabahagarika imyaka myinshi. Hari nk’abahagarikwaga imyaka ibiri, itatu, bazira gukopera mu bizamini.

Dr. Karemera ni we wafashe icyemezo cyo gutesha agaciro zimwe mu mpamyabumenyi z’amashuri yisumbuye zari zaramaze kwemezwa no gusohoka, asaba ko zigarurwa zigacibwa kubera amakosa.

Bageze aho bamwita ‘Nyamuca’

Mu 1998, Minisitiri w’Uburezi, Col. Dr. Joseph Karemera yaciye diplôme z’abari barangije amashuri yisumbuye yavugaga ko zitujuje ibisabwa n’ireme ry’uburezi igihugu cyifuzaga kugeraho, bituma bamwita ‘Nyamuca’.

Impamvu yo guca izo diplôme, ni uko icyo gihe abayobozi b’ibigo batungwaga agatoki ku gutanga amanota mu buryo budakurikije amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi.

Karemera yavuze ko hari abahawe diplôme nta bumenyi buhagije bafite, hari abakopeye, ndetse n’abongerewe amanota. Ibyo byatumye diplôme zabo zicibwa.

“Ufite intare nayiziture”

Nubwo mu baciriwe diplôme harimo n’abana b’abayobozi n’abasirikare bari bakomeye icyo gihe, Col. Dr Karemera ntibyamubujije kwihagararaho.

Icyo gihe kubona diplôme byasaga n’igitangaza kuko igihugu cyari kimaze gutakaza abantu benshi bize abandi barahunze, gikeneye abo kuziba icyuho cyari mu nzego z’imitegekere, mu buvuzi no mu burezi zari zigwiriyemo abize CERAI(Centre d’Enseignement Rural et Artisanal Intègre), amashuri yigagwamo n’ ababaga batabonye amahirwe yo gukomeza mu yisumbuye; amasomo yabo akibanda ku myuga, ubuhinzi n’ubworozi.

Guca diplôme rero byafashwe nka sakirirego ari na byo byatumye itangazamakuru rishika ribaza Col. Dr Karemera niba nta bwoba afite bwo guhangara ikintu nk’icyo, maze arabasubiza ati “Ufite intare nayiziture.”

Hari n’abavuga ko nyuma yaho yaba yasuye iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, abanyeshuri bakamubaza uburyo diplôme zicibwa kandi kuzibona bivunanye, maze akabaha igisubizo cyatangaje benshi.

Yababwiye ko bagiye muri politiki basanga ari Minisitiri, mu gisirikare bagasanga ari Koloneli, mu bijyanye n’uburezi basanga ari Dogiteri. Ati “Ibyo nakoze nabitekerejeho.”

Mu nshingano zitandukanye yagiye anyuramo, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *