Meddy na Mimi bibarutse umwana wa kabiri

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy n’umugore we Mimi Mehfira bibarutse umwana wabo wa kabiri w’umuhungu bise Zayn M Ngabo

Uyu muhanzi yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe n’umugore we atwite n’andi yerekana intoki ze, umugore we, imfura ye n’ubuheta bwe ku mbuga nkonyambaga ze arenzaho amagambo y’amashimwe menshi afite.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwamaze igihe ruvugwa ariko baza kurushyira mubikorwa ubwo bemerannyaga kubana nk’umugore n’umugabo, aho bakoze ubukwe 22 Gicurasi 2021 mu birori byabereye muri Leta zunze ubumwe z’America.

Aba bombi ubukwe bwabo bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwitabirwa na bamwe mu bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda barimo The Ben wanaririmbiye abageni, King James, Miss Bahati Grace, K8 Kavuyo, Shaffy, , Adrien Misigaro n’abandi batandukanye.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *