Uwahoze ari kapiteni w’inyenyeri zirabura za Ghana, Asamoah Gyan yongeye kwerura avuga ku bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yahushaga penaliti maze ikipe y’igihugu cye igasezererwa na Uruguay ya Luis Suarez mu mikino ya 1/4 y’igikombe cy’isi muri 2010.
Mu guhangana n’ingaruka z’ibibazo uyu mukino wateje kuri uyu mugabo, uyu yasobanuye ko kugeza nanubu inzozi mbi zo kuri uriya mukino zikimukurikirana aho avuga ko ahanini bidaterwa na penaliti yahushije, ahubwo biterwa n’ibyakurikiye isezererwa ry’igihugu cye.
“Iyo nza guhabwa amahirwe yo gukina umukino umwe wanyuma, nahitamo gukina na Uruguay,” Gyan avuga. “Igihe cya mbere nagize amarangamutima mu kibuga, ni igihe ifirimbi yanyuma y’umukino ivuga dukina na Uruguay – Simvuga ubwo nahushaga penaliti ahubwo ndavuga ubwo twasererwaga kuri penaliti.”
Uyu ni mukino uza mu mikino ya mbere igarukwaho iyo havugwa amateka y’imikino y’igikombe cy’isi. Nyuma y’umupira wakuwemo n’akaboko ka Louis Suarez mu minota ya nyuma y’umukino maze umusifuzi Olegario Benquereca, agatanga penaliti yaje guhushwa na rutahizamu Asamoah Gyan, wayiteye ku mutambiko w’izamu maze amahirwe yo kubona igihugu cya mbere kibarizwa ku mugabane w’Afurika mu mikino ya 1/2 y’igikombe cy’isi ayoyokera aho. Ntibyarangiriye Aho dore ko nubundi umwaku wakomeje gukurikirana iyi kipe kuko yaje gusererwa kuri Penaliti 4-2.
Nubwo guhusha penaliti kwe kwasigiye abanye-Ghana benshi agahinda, Asamoah Gyan we avuga ko yatangiye kumva umubabaro ubwo umukino wose warangiraga.
“Ntiyari njye ngenyine ubabaye, byari ku rwego rw’umugabane wose, haburaga gato ngo twandike amateka gusa… Namwe murabyumva gutsindwa muri buriya buryo uba ugomba kubabara.”
Nubwo izina Gyan ryibutsa benshi ijoro ry’umubabaro i Johannesburg, ntibikuraho ko uyu mugabo akwiye icyubahiro gihambaye kuko ubu ariwe wabashije gutsindira ikipe y’igihugu ya Ghana ibitego byinshi mu mateka ndetse akaba aza no muri ba rutahizamu bagarukwaho cyane iyo havugwa amateka ya ruhago nyafurika. Gusa kubwe avuga ko yifuza umukino na Uruguay nubwo bidashoboka ko amateka yahinduka gusa ngo yahindura ingaruka zawo.
Kuri Asamoah avuga ko inkovu z’umukino wa Uruguay zimwibutsa uko habuze gato ngo igihugu cye gikore amateka, ndetse bikerekana uburyo umupira w’amaguru ushobora kuba intabera mu buryo bumwe cyangwa ubundi.