HomePolitics

Maroc : abarenga 152 batawe muri yombi kubwo gushishikarizaga rubanda guhunga igihugu

Igihugu cya Moroc cyataye muri yombi abantu 152, bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gushishikariza rubanda kuva muri icyo gihugu ikivunge, bakimukira muri Esipanye, mu gace ka Ceuta.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko imbaraga abo basore bakoresheje, zaburijwemo n’abashinzwe umutekano benshi bitigeze bibaho muri uwo mujyi.

Ibice bibiri byigenga bya Esipanye, Ceuta na Melila, ku nkombe za Mediterane kuri Maroke, bisangiye umupaka w’ubutaka hagati y’Uburayi bwiyunze n’umugabane w’Afurika.

Ibi bice bijya bihura n’ibibazo by’abimukira bagerageza kwambuka bajya ku mugabane w’Uburayi.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, bivuga ko mu minsi ishize, ababariwa mu bihumbi biganjemo urubyiruko basibaniraga kujya mu mujyi wa Fnideq uherereye mu majyaruguru ya Maroc, uteganya n’uwa Ceuta, bashakisha uburyo bambuka bakajya mu Burayi.

Imibare ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ivuga ko mu mezi umunani ya mbere uyu mwaka, Maroke yahagaritse abantu 45,015 mu bageragezaga kwimukira mu Burayi mu buryo butemewe n’amategeko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *