Marina yerekanye icyatumye asiba indirimbo yari afitanye na Yampano
Marina yasohoye itangazo risobanura impamvu yasibishije kuri YouTube indirimbo yari yakoranye na Yampano.
Mu itangazo ryanditse yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram aryandikiye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange , Marina yavuze ko ubunyamwuga buke bwa Yampano aribwo bwatumye asibisha indirimbo kuri YouTube.
Yagize ati” ndashaka gushyira umucyo ku byavuzwe byose ku ndirimbo nakoranye na Yampano.
Nubwo nishimira gukorana indirimbo n’abahanzi bagenzi banjye ntiyaye ku kigero bariho mu muziki, ni ngombwa ko ibyo twemeranyije bishyirwa mu bikorwa ndeste hakazamo ubunyamwuga.
Ni muri urwo rwego mbere yuko nkorana ku ndirimbo na Yampano, twari twabanjye kugirana amasezerano azubahirizwa mbere yo gusohora iyo ndirimbo. Gusa indirimbo yaje gusohoka mu buryo butubahirije ndetse bunahabanye n’amasezerano twari twagiranye.
Nk’umuhanzi uha agaciro umwuga we kandi wita ku mahame y’ubunyamwuga, nafashe icyemezo cyo kurengera umwuga wanjye w’ubuhanzi, bituma nsabako yasibwa kuri YouTube.
Ndashaka kubabwira ko iki cyemezo nagifashe nabitekereje, njye ubwange nagifashe kugirango indirimbo isohoke ikurikije ikurikije ibyo twari twasezeranye.
Umuhanzi wese ushaka ko dukorana, ndahari kugirango nshyire itafari kumpano zikizamuka. Gusa nanone sinshobora kwangiza ahazaza hanjye mu mwuga w’ubuhanzi, kubera imyitwarire y’ubunyamwuga buke.
Njyewe nkorera mumucyo andi ndizera ko ubu noneho ntanze umucyo w’ukuntu ibintu bimeze”.
Ni nyuma yuko Yampano Yari aherutse kwishongora ko kuba Marina yarasibishije indirimbo kuri YouTube, ariwe wihemukiye kuko yaramugaruye mu kibuga.