Mariah Carey ari mu gahinda ko gupfusha nyina na mukuru we umunsi umwe !
Icyamamare Mariah Careh yapfushije nyina Patricia na Alison mukuru we, bapfa ku munsi umwe mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko uyu muhanzi wo muri Amerika yabitangaje.
Uyu muhanzi watwaye ibihembo bya muzika bya Grammy yavuze ko yagize umugisha wo kuba yari kumwe na nyina mu cyumweru gishize mbere y’uko apfa.Nta makuru arambuye yatangaje ku cyateye izo mpfu. Yasabye abantu kubaha ubuzima bwe bwite.
Patricia, wari ufite imyaka 87, nawe yahoze ari umuririmbyi n’umutoza w’ijwi ufite inkomoko muri Irlande na Amerika.
Mu gitabo ku buzima bwe cyo mu 2020, The Meaning of Mariah Carey, uyu muhanzi watwaye Grammy Award eshanu yavuze birambuye ibibazo mu mubano we na nyina, avuga ko wamuteye “akababaro gakomeye n’urujijo”.
Yongeyeho ko we igihe cyose yashimaga nyina kuko ari we wamwinjiye muri muzika.Imibanire ya Carey na mukuru we Alison w’imyaka 63 nayo yarimo ibibazo.
Mu gitabo cye, yanditse ko yari yarashyizwe ku ruhande n’uyu mukuru we na musaza we Morgan, avuga ko byari “ingenzi mu mitekerereze no ku mubiri kuri njye kutavugana na bo”.
Nyuma yo gusohoka kwa kiriya gitabo cya Carey, Alison yamureze mu rukiko amwishyuza miliyoni 1.2$ ku kumutera “agahinda gakabije” avuga ko cyari igitabo cyo “kwibasira”.Se w’uyu muhanzi, Alfred, yapfuye mu 2002 azize cancer ku myaka 72, Alfred yatandukanye na Patricia ubwo Mariah Carey yari afite imyaka itatu.
Mu gitabo ku buzima bwe cyo mu 2020, The Meaning of Mariah Carey, uyu muhanzi watwaye Grammy Award eshanu yavuze birambuye ibibazo mu mubano we na nyina, avuga ko wamuteye “akababaro gakomeye n’urujijo”.
Carey abonwa nk’umwe mu bahanzi bahiriwe kurusha abandi ku isi.
Indirimbo ye All I Want For Christmas Is You ni yo ndirimbo ya Noheli y’umuhanzi w’umugore yaguzwe kurusha izindi zose mu bihe byose.Carey afite umuhigo wo kugira indirimbo nyinshi zabaye iza mbere ku rutonde rw’inziza rwa Billboard Hot 100 aho yagize indirimbo 19.
Ni umuhanzikazi wagurishije kopi z’indirimbo ze zirenga miliyoni 220 ku isi, yabaye kandi umukemurampaka mu irushanwa American Idol.