FootballHomeSports

Marc Guehi mu mazi abira nyuma yo kwandika ijambo “Nkunda Yesu” ku mabara y’abatinganyi

Myugariro wa Crystal Palace, Marc Guehi, ashobora gukurikiranwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (Football Association) nyuma yo kwambara igitambaro cy’abakapiteni kirimo amabara y’umukororombya, maze akandikaho amagambo y’idini agira ati: “Nkunda Yesu,” mu mukino wa Premier League wahuje ikipe ye na Newcastle United, warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Uyu mukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo abakapiteni b’amakipe yo mu Bwongereza bari basabwe kwambara amabara y’umukororombya ku gitambaro cy’abakapiteni ndetse no ku mishumi y’inkweto mu rwego rw’ubukangurambaga bwiswe Rainbow Laces.

Uyu mushinga ugamije gushyigikira abantu bafite imyemerere yo kuryamana bahuj ibitsina bizwi nka LGBTQ+ mu mikino, kandi wari ugamije kwerekana ko imyemerere ya buri muntu ishyigikiwe mu bwubahane bwa buri umwe.

Nubwo kutambara amabara y’umukororombya byari bikwiriye mu gihe cy’uyu mushinga, kapiteni Sam Morsy wa Ipswich Town yahisemo kutambara uwo mwambaro kubera impamvu z’idini.

 Ku rundi ruhande, Guehi we yahisemo kuwambara, ariko yandikaho amagambo avuga ko “Nkunda Yesu,” ibi bikaba byateje impaka ku rwego rw’amategeko y’umupira w’amaguru.

Marc Guehi ni umwana w’umuyobozi w’idini, akaba yarigeze gutangaza ko ukwemera kwe ari igice cy’ubuzima bwe bwose.

Mu kiganiro yagiranye na The Athletic mu 2021, Guehi yavuze ko Imana ari ikintu gikomeye cyane mu buzima bwe, ndetse no mu mupira w’amaguru, aho yagerageza kuba urugero rwiza rw’icyubahiro cy’Imana.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) ryemera ko imyambaro y’ubukangurambaga nka Rainbow Laces yambarwa, ariko ryamagana gukoresha ibimenyetso bya politiki, idini cyangwa ibitekerezo bwite mu mikino.

 Ibi bigarukwaho n’Inama Mpuzamahanga y’Amategeko y’Umupira w’Amaguru (IFAB), ivuga ko ibikoresho byose by’umupira w’amaguru bidakwiye kugira ibimenyetso bya politiki, idini cyangwa ibitekerezo bwite.

Ibi bisobanura ko Guehi ashobora gukurikiranwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) ku mpamvu z’uko yabonye uburyo bwo gukoresha ubutumwa bw’idini mu gihe yari mu bikorwa by’ubukangurambaga bwemewe.

 Icyakora, Kurundi ruhande  izi ngingo zishobora kuba zirimo impaka ku buryo imyemerere n’ubwisanzure bw’imbere mu mikino bigenzurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *