
Umuhanzi w’umuhanga, akaba n’umwanditsi w’indirimbo uri mu bakomeye hano mu Rwanda , Mani Martin, yamaze kwinjizwa mu kanama nkemurampaka kitezweho kuzahitamo abazatsinda mu irushanwa rya “Battles of the Band” rigiye kuba ubugira gatatu hano mu Rwanda.
Ni amarushanwa yaherukaga kuba mu Rwanda mu myaka itanu ishize, aho yahurizwagamo amatsinda ya muzika azwi nka “Band” atandukanye ngo harebwe abahanga kurusha abandi bityo babe bahabwa ibihembo.
Iri rushanwa ahanini risanzwe riterwa inkunga n’uruganda rutunganya agasembuye ruzwi nka AMSTEL, ryatangijwe kumugaragaro mu mwaka wa 2015, riza gukomwa mu nkokora n’icyoreza cya COVID-19 ndetse na Marburg aho byabaye ngombwa ko riba risubitswe bijyanye na gahunda ya leta yo gukumira ibi byorezo byombi.
Mu nshuro zigera kuri eshatu iri rushanwa ryabaye, ryagiye ryegukanwa n’amatsinda atandukanye, aho nko mu mwaka wa 2015 ubwo ryatangiraga ryatwawe n’itsinda Neptunes Band, muri 2017, umurage band iraryegukana, mu gihe mu mwaka wa 2019 ryegukanwe na Salus Music band, muri uyu mwaka Kandi hari harimo n’itsinda rizwi nka Symphony band, ryaje gukubitwa incuro.
Iri rushanwa rifite uruhare rukomeye mu guteza imbere muzika Nyarwanda, kuri ubu rigiye kuba Ku Nshuro yaryo ya gatatu Aho riteganyijwe kuzaba taliki 30 Ugushyingo 2024 kugeza taliki 21 Ukuboza, ari naho tuzamenyera uwegukanye iri rushanwa.
Hagiye guhatana Band zigera ku icumi, Nyuma yo gutoranya muri 17 zari ziyandikishije. Muri izo icumi harimo Umuriri Band, Artistas Band, The unique band, Jacklight band, BIK Boys, Afro Jazz, Ishema Band, The conquerors Band , Paco XL band ndetse na Groove Band.
Byitezwe ko itsinda rizahiga ayandi, rizahabwa amasezerano yo gukorera ibitaramo muri Kigali Marriot hotel mu gihe kingana n’umwaka. Band ya kabiri izahabwa millioni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, mugihe bandi ya gatatu izahabwa impamyabushobozi y’uko yitabiriye irushanwa.
Abategura iri rushanwa bifashishije Umuhanzi Mani Martin, na Eric 1, mu nkundura yo kurambagiza band 10 zambere, zizahatanira kugera ku kiciro kibanziriza icyanyuma. Aha aba bombi bavuga ko mu guhitamo abahatana, hagendewe ku miririmbire ndetse n’imigaragarire yo kurubyiniro.
Asa nk’ubigarukaho, Mani Martin avuga ko bafite akazi katoroshye mu gukora aya mahitamo, gusa nanone bikaba inyungu kuko aba bose bazahatanira imbere y’imbaga byorohera buri umwe kumenya uwahize abandi bijyanye n’uko bakoze.
Uyu muhanzi ukunzwe na benshi, agira inama abahatana, ko bakwiye gukoresha Aya mahirwe neza, bakabifata nk’akazi bityo bagashyiraho umuhate.
Ati:” no mu buzima busanzwe abantu bagira akazi, Kandi mu kugashaka bakagira Ibyo basabwa gukora harimo ibiganiro byo kumva ubumenyi bafite, rero natwe tuzaba duhari mu kureba ushaka akazi mu mwaka wose.
Martin, Kandi abona ibi nk’amahirwe akomeye ku rubyiruko, aho avuga ko ibi bizateza imbere za band, dore ko ngo mu myaka 15 ishize, hano mu Rwanda byari bigoye kubona band.
Umwe mu bahatanye ,akaba mu bagize itsinda Unique Band”, Natacha yavuzeko bahatanye kugirango bagaragaze ubushobozi bwabo mu muziki.
Avuga ko buri muhanzi wese aba yihariye mu miririmbire, bityo kumva ko bazagera kuri Final ari ibintu byigaragaza.