Ikipe ya Manchester United yamaze gutanga ubusabe bwa kabiri bufite agaciro ka miliyoni £60 ku ikipe ya Brentford, hagamijwe kugura rutahizamu Bryan Mbeumo.
Uyu musore w’imyaka 25 ukomoka mu gihugu cya Cameroun, mu mwaka ushize w’imikino yatsinze ibitego 20, bituma amakipe menshi atangira kumutekerezaho muri iri soko ry’igura n’igurisha.
Ku nshuro ya mbere, Manchester United yari yatanze amafaranga agera kuri miliyoni £55, ariko Brentford irayanga, isaba amafaranga angana n’ayo Manchester United yatanze kuri Matheus Cunha (miliyoni £62.5).
Tottenham Hotspur na yo iri mu makipe yifuza Mbeumo, ndetse amakuru yizewe avuga ko yatanze amafaranga asatira miliyoni £70, cyane ko Thomas Frank wahoze atoza Brentford aba yarakoranaga bya hafi n’uyu mukinnyi.
Kuri ubu, Bryan Mbeumo ari mu biruhuko mu gihugu cya Canada, aho yagaragaje amafoto atandukanye y’ibi biruhuko binyuze kuri Instagram, maze inakundwa n’abarimo Leny Yoro, myugariro wa Manchester United.
Nyuma yo kuva muri Sporting CP, umutoza Ruben Amorim yatangiye gukoresha uburyo bwa 3-4-2-1, aho byitezwe ko Matheus Cunha na Bryan Mbeumo bazajya bakina nka nimero 10 inyuma ya rutahizamu umwe.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?