Manchester United yatangaje Ruben Amorim nk’umutoza wayo mushya
Umunya-Portugal Ruben Amorim w’imyaka 39 yamaze gutangazwa n’ikipe ya Manchester United nk’umutoza mushya wayo wo gusimbura Umuhorandi Erik Ten Hag wirukanwe nyuma y’umusaruro ugerwa ku mashyi.
Ikipe ya Manchester United yabitangaje ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo babwira abafana b’iyi kipe kwakira umutoza mushya wabo nyuma y’igihe bari bamaranye n’umutoza Erik Ten Hag wari warageze Old Trafford mu mwaka wa 2022 avuye mu ikipe ya Ajax mu gihugu cy’Ubuhorandi.
Ruben Amorim ni umwe mu batoza beza bari Iburayi bakiri batoya wanagiye anifuzwa nandi makipe atandukanye, ku ikubitiro yavuzwe cyane mu ikipe ya Liverpool nk’umusimbura wa Jürgen Norbert Klopp gusa birangira aterekejeyo kubera ahanini umubare w’amafaranga iyi kipe yagomba kwishyura Sporting.
Usibye Liverpool ikipe ya West Ham United nayo yashatse uyu mutoza igihe yari mu bihe byo gutandukana na David Moyes gusa nabyo birangira bidakunze kuko iyi kipe byarangiye izanye Julen Lopetegui[Manchester City byavuzwe ko yamutekerezaga].
Uyu mutoza yatangiye gutoza ikipe ya Sporting mu mwaka wa 2020 batwarana igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2020-2021 ndetse n’icyumwaka ushize w’imikino wa 2023-2024, ibi bikombe byombi yabibahaye baheruka igikombe cya 2001-2002.
Kugirango ibone uyu mutoza byayisabye kwishyura miliyoni 10 z’amapawundi y’Abongereza, biteganyijwe ko uri kuyitoza by’agateganyo Ruud van Nistelrooy azahita aberereka kuko nawe ngo yiyumva nk’umutoza mukuru utakungiriza.
Ruben Amorim kandi yahawe amasezerano mashya azamugeza tariki 30 Kamena 2027, hakazaba harimo amahitamo yo kongeraho umwaka umwe ku buryo yageza mu mwaka wa 2028.