Manchester united yasinyishije myugariro ivanye muri Leece
Ikipe ya Manchester united yamaze gutangaza ko yasinyishije myugariro w’umufaransa witwa Patrick Dorgu kuri miliyoni 26 z’amayero imuvanye mu ikipe ya leece yo mu gihugu cy’Ubutaliyani .
Iyi kipe yemeje iby’aya makuru yo gusinyisha uyu mufaransa ukina ku mpande ariko yugarira ibicishije ku rubuga rwayo nyuma yuko ku munsi wo ku wa gatandatu Dorgu yatsinze ikizamini cy’ubuzima .
Patrick yasinyiye ikipe ya Manchester united kuri miliyoni 25.2 z’amayero zigomba kwiyongera n’andi mafaranga agenda mu gusinya kwe bizwi nka Add – ons . uyu munya – Danimark w’imyaka 20 yasinye amasezerano agomba kuzamugeza mu mwaka wa 2030 ndetse mu masezerano ye hashyizwemo ingingo yuko hashobora kuziyongeraho undi mwaka mu gihe yaba yitwaye neza mu kibuga .
Nyuma yo gusoza gushyira umukono ku masezerano , Dorgu yatangaje ko ari iby’agaciro kuba nawe ari kwitwa umukinnyi w’ikipe ya Manchester united kuri ubu ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cya Manchester united.
Patrick Dorgu yakiniye ikipe ye y’igihugu ya Danimark ku nshuro ya mbere ubwo byari mu kwa cyenda ku mwaka ushize akina amasegonda 42 gusa umukino uhita urangira , nyuma yuko yari asimbujwe mu mpera z’umukino warimo uhuza iki gihugu n’ubusuwisi .
Ikipe ya Manchester united isinyishije uyu musore nyuma yo kwiruka ku bandi bakinnyi bakinnyi bakina ku ruhande rw’ibumoso ariko bugarira barimo Nuno Mendez wa Paris saint Germain na Milos Kerkez wa Bournemouth ariko ntibyayikundira kuko bose basaga nkaho bari bahenze kuba yabasinyisha muri kwezi gushize.
Manchester united yisanze nta yandi mahitamo ifite usibye kujya ku isoko huti huti nyuma yuko Umwongereza Luke shaw wari usanzwe ukina kuri uyu mwanya yasibitswe n’imvune kuko kuva uyu mwaka watangira amaze gukina iminota 98 yonyine .