Ikipe ya Manchester United yakiriye mu myitozo umukinnyi Mason Mount, warumaze igihe yaravunitse akaba yaje asanga ikipe mu myiteguro y’umukino iyi kipe ifitanye na Real Sociedad mu irushanwa rya UEFA Europa League kuri uyu wa kane.
Umukinnyi Mason Mount, ni umwe mu bibasiwe n’imvune nyishi kuva ubwo yagurwaga mu ikipe ya Chelsea ku kayabo ka miliyoni 55 z’amayero. Ubu akaba amaze kugaragara mu mikino 12, gusa, aho uwa nyuma aheruka jugaragaramo ari uwo ikipe ya Manchester United yatsinzemo Manchester city, ari nabwo yahitaga agira ikibazo cy’umutsi wo mu itako.
Nyuma y’amezi atatu uyu mugabo yongeye kugaruka mu ikipe ndetse bikaba bigaragara ko yiteguye guhatanira umwanya we.
Ikinyamakuru The Athletic cy’Abongereza gitangaza ko ikipe ya Manchester United, iri kwigengesera ku kuba yakoresha cyane uyu mukinnyi kugira ngo abanze agaruke neza. Kuva yagera muri iyi kipe muri 2023, Mount amaze gusiba imikino 49, kubera ibibazo by’imvune, mu gihe amaze kugaragara inshuro 32, turebeye hamwe mu marushanwa yose.
Nubwo yagarutse mu myitozo, biravugwa ko uyu mugabo ari mu gice cya nyuma cyo gukira imvune ye ni mu gihe kandi ikipe ya Manchester United nayo idateganya kuba yamukoresha kuri uyu wa kane gusa igaruka rye riratanga icyizere cy’ubwiyongere bw’ibisubizo byinshi hagati mu kibuga.
Ubundi iyo ameze neza, Mason Mount, akoreshwa nk’umukinnyi wo hagati mu busatirizi, dore ko akenshi umutoza Amorim akina mu buryo bwa 3-4-3, ndetse ntiwatinya kuvuga ko kugaruka kwe ari byiza cyane nyuma y’uko bigaragaye ko ikipe ye yugarijwe n’ibibazo bitandukanye harimo nk’ivunika rya Amadi Diallo ndetse n’igenda rya Antony byahise bituma iyi kipe igira ibibazo by’ubuke bw’abakinnyi mu busatirizi.
Birashoboka cyane kandi ko uyu yakwitabazwa mu yindi mirimo yo hagati mu kibuga dore ko nta gihe kinini gishize abakinnyi nka Manuel Ugarte, Kabbie Mainoo ndetse na Toby Collyer bose bakinna hagati bavunitse.
Manchester United bakunze kwita izina ry’amashitani atukura irasabwa kujya mu mukino wo kuri uyu wa kane ifite intego yo gutsinda dore ko mu mukino ubanza iyi kipe yari yanganyirije na Real Sociedad, mu gihugu cya Esipanye igitego 1-1 ibintu bihita byumvikanisha ko hakiri byinshi byo gukinira mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kubera mu Bwongereza.