Mu ikipe ya Manchester United haravugwamo inkuru y’igaruka ry’uwahoze ari umunyezamu wayo David De Gea, biteganywa ko yagarurwa ku kibuga Old Trafford mu mpeshyi y’uyu mwaka
Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Esipanye yabashije gukina imyaka 12, mu ikipe ya Manchester United mbere yuko arekurwa mu mpeshyi ya 2023, ubwo amasezerano ye y’akazi yarageze ku musozo. Nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu itwarwa rya shampiyona yo muri 2013, dore ko ari nayo iyi kipe iheruka David De Gea, afatwa nk’umukinnyi mwiza iyi kipe yagize mu bihe by’inyuma y’igenda ry’umutoza Sir Alex Ferguson.
Kugeza ubu nta mukinnyi ku giti cye wahagarara mu nkweto za David De Gea, dore ko ari we mukinnyi rukumbi wabashije gutwara igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mwaka w’imikino ku gahigo k’inshuro enye (4) zitandukanye.
Byatangiye kugaragara ko igihe cy’uyu mugabo muri Manchester united kirangiye ubwo atongererwaga amasezerano mu myaka ibiri ishize, gusa mu gisa nko gutungurana iyi kipe yongeye kugaragaza kumwifuza nkuko tubikesha inkuru yanditswe n’ikinyamakuru SPORT.
Nkuko kibyandika, inkuru iravuga ko Manchester united iteganya gukacika uyu mugabo amasezerano mashya mu gihe ayo afitanye n’ikipe ya Fiorentina, azaba arangiye mu mpeshyi y’uyu mwaka. Amwe mu makuru aturuka mu Burengerazuba bw’amajyaruguru y’Ubwongereza aravuga ko ikipe ya Manchester United, yaba yaramaze gutakariza ikizere umunya-Cameroon Andre Onana, dore ko ari nawe waje asimbura mugenzi David De Gea, bose basangiye ubwenegihugu bwa Esipanye.
Ntibizwi neza niba iyi kipe iteganya kuzana uyu mugabo mu buryo bwo guhugura Andre Onana, gusa ukurikije umusaruro wa De Gea mu ikipe ya Fiorentina, birashoboka cyane ko uyu mugabo yahita afata umwanya ubanzamo muri iyi ikipe.
Ubwo nyiri Fiorentina, Rocco B Commisso, yaganiraga n’ikinyamakuru skysportnews24 yavuze ko, nyuma yo kubona umusaruro ushimishije wa bamwe mu bakinnyi barimo na David De Gea, iyi kipe ubu iri kwifuza kuba yagumana abakinnyi barimo De Gea, Nicolo Fagioli ndetse n’abandi benshi, gusa hakaba hagomba kuzabanza kwita ku bushake bw’abakinnyi ubwabo.
Rocco yakomeje agira ati: ” Ndabizi neza ko tutari mu makipe meza mu gihugu cy’Ubutaliyani aka kanya gusa ndahamya ko ubu bigoranye cyane kuba bamwe biyita abami b’umupira wacu baza guca amakoma ku ikipe yacu mu gihe nkiri hano.”
Ikipe ya Fiorentina yaguze David De Gea, ubwo yaziraga ku buntu amaze gutandukana n’ikipe ya Manchester United, nyuma yo kugira ibyo atumvikanyeho n’umutoza Erik Ten Hag wayitozaga muri icyo gihe.