Manchester city yakiriye amakuru ateye nkeke kuri rutahizamu wayo !
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Bournemouth mu mikino ya 1/4 cya (FA cup) rutahizamu w’ikipe ya Manchester city yagaragaye agendera mu mbago nyuma yo guhura n’ikibazo cy’imvune y’akagombambari yatumye adasoza uyu mukino.
Ni umukino uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Noruveje(Norway) yatsinzemo igitego cya mbere muri 2-1 batsinze iyi kipe. Nyuma yo kugongana na Lewis Cook, rutahizamu Haaland yagaragaye asohoka mu kibuga aho yagendaga acumbagira bigaragarira buri wese ko nta mahirwe yo kugaruka mu kibuga yari ahari.
Gusohoka mu kibuga bitunguranye kwa Erling Haaland, byahise biha umwanya wo kwinjira ku munya-Misiri Omar Marmoush, wahise witwara neza dore ko nyuma y’iminota 2, gusa uyu yahise atsinda igitego cya kabiri Ari nacyo cyatanze intsinzi ku ruhande rwa Man City, yahise inabaha amahirwe yo gukina imikino ya 1/2 cya (FA cup) aho byitezwe ko bagomba guhura nk’ikipe ya Nottingham forest.
Nyuma y’umukino, abafana bari bategerereje hanze y’ikibuga biboneye n’amaso yabo rutahizamu Haaland, yambaye inkweto zipfutse ikirenge aho yarimo acumbagira ibyahise byumvikanisha ko rutahizamu wabo yahuye n’ikibazo cy’imvune gikomeye.
Ubwo umukino warangiraga ku munsi wo ku cyumweru umutoza Pep Guardiola, yabajijwe ku bijyanye n’imvune ya Haaland, gusa uyu aza gusubiza avuga ko nta makuru ahambaye yari abifiteho.
Biragoranye cyane ko uyu mugabo yagaragara ku mukino ikipe ye ifitanye n’ibirura by’i Leicester ku wa Gatatu w’iki cyumweru dore ko nanone uyu agomba kugaragaza ko ahagaze neza ngo abe yabasha kugaragara mu mukino w’ishiraniro ikipe ye ifitanye n’abakeba b’ibihe byose Manchester united, aho iteganyijwe ku italiki ya 6 Mata uyu mwaka.
Mu gihe byagaragara ko Haaland atakibashije gukina, amahirwe yose yahita yerekeza kuri kabuhariwe waguzwe mu kwa mbere Omar Marmoush, dore ko nawe amaze kwigaragaza atsinda ibitego 5, mu mikino 11, yonyine amaze gukina.