Manchester city ikomeje gutera akajisho ku mukinnyi wifuzwa n’amashitani atukura

Ikipe ya Manchester city yatangaje ko muri iyi mpeshyi itazakomezanya n’umunyezamu wayo Ederson Moraes, aho bivugwa ko Diego Costa ufatira Porto ari mu basimbura bari gutekerezwaho cyane.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Poritigali yerekanye ubushongore n’ubukaka bwe dore ko amaze imyaka irenga ine ari we ufatwa nka nimero ya mbere mu izamu ry’ikipe ya FC Porto.

Nubwo ibintu bitameze neza muri uyu mwaka w’imikino, aho ikipe ya Porto idateganya cyangwa ngo itekereze gutwara igikombe gusa, dore ko ahubwo maginga aya ibarizwa hanze y’amakipe atatu ahatanira gukina imikino mpuzamahanga i Burayi, gusa nubwo bimeze bityo, umunyezamu Diogo Costa, aza mu b’imbere bayoboye abitwaye neza aho amaze gukina imikino 15, yose nta gitego na kimwe kirahumanya izamu rye.

Nkuko ikinyamakuru sky Germany, gitangaza ko gusohoka kwa Ederson Moraes, bishoboka cyane muri uyu mwaka, iyi nkuru ishobora no kuza kuba impamo nyuma y’aho abahagarariye Ederson Moraes, bitangajwe ko batangiye ibiganiro n’amakipe yifuza umukiriya wabo, aho amahirwe menshi amwerekeza mu gihugu cya Arabiya Sawudite.

Nta gihe kinini gishize bitangajwe ko Diogo Costa, w’imyaka 25, yifuzwa cyane n’ikipe ya Manchester United isanzwe ari mukeba wa Manchester city, ndetse bikaba bishoboka cyane ko nayo yayerekezamo ahanini bitewe n’umusaruro nkene ukomeje kugaragazwa n’umunya-Cameroon Andre Onana.

Ntakabuza ko amakipe yombi y’i Manchester yifuza ba nyezamu nyuma y’aho umutoza Ruben Amorim wa Manchester United aharitse Andre Onana wari witwaye nabi mu mukino ubanza wa Europa league banganyijemo n’ikipe ya Olympic Lyonnais, nta gihe gishize kandi, ibisa nk’ibyo bikorewe mugenzi we wa Manchester city, Ederson Moraes, wicajwe igihe kinini ndetse ibintu bikaza guhumira ku mirari ubwo yahuraga n’ikibazo cy’imvune.

Si ubwa mbere umunya-Brazil Ederson Moraes, avugwaho gusohoka mu ikipe ya Manchester city, dore ko nubundi mu mwaka ushize w’imikino yavuzweho amakuru menshi yamwerekezaga mu makipe yo ku mugabane w’Aziya gusa we ubwe akaza gufata icyemezo cyo kuguma mu ikipe ye. Gusa ubu ibintu byongeye kuzamba ahanini biri guterwa no kudahozaho ndetse n’ubwiyongere bw’ibilo ibyatumye Ederson Moraes, yongera kubwirwa ko atazakomezanya n’ikipe ya Manchester city.

“Yari abizi neza ko ntashaka ko agenda”, umutoza Pep Guardiola wa Manchester city avuga kuri Ederson mu ntangiriro za shampiyona. ” Gusa tuvugishije ukuri nababwira ko nta kipe yigeze iza imushaka bikomeye.

“Yego amakipe atandukanye araza, gusa uba ugomba kumenya ko umukinnyi watwaye shampiyona enye na UEFA champions league, ari umukinnyi ufite agaciro, yego birashoboka ko bigoye gusa tuzategereza mpaka tubonye ikipe imubereye”.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *