
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwakatiye Al Hassan Ag Abdoul Aziz usanzwe ari umunyamuryango ukomeye w’umutwe witwaje intwaro witwa Ansar al-Din, uyu akaba yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe n’uyu mutwe mu myaka irenga icumi ishize mu mujyi wa Timbuktu wo muri Mali.
Muri Kamena, Al Hassan Ag Abdoul Aziz yahamwe n’ibi byaha birimo ibyo kwica urubozo, gufata ku ngufu no kuba imbata y’igitsina, ndetse no gusenya inyubako z’amadini n’iz’amateka, mu gihe yari umuyobozi wa polisi nyuma yuko umutwe wa Ansar al-Din ufitanye isano na al-Qaeda wigaruriye Timbuktu muri 2012 ndetse ukaba warayoboye aka gace mu gihe kingana n’umwaka.
Ku wa gatatu, umucamanza mukuru uyobora urukiko witwa Kimberly Prost yemeje ko uyu mugabo w’imyaka 47 yagize uruhare mu buyobozi bubi bwa Ansar al-Dine, ndetse ko ibikorwa bye bikaba byagize ingaruka mbi ku baturage ba Timbuktu.
Aho yagize ati: “Abaturage babayeho mu buzima bw’ubwoba, ihohoterwa no gukandamizwakandi icyo gihe kiguma mu bitekerezo by’abahohotewe ibi byatanumye bamwe bagira ihungabana rikomeye .”
Mu byaha bivugwa ko byakozwe na Al Hassan harimo gufata ku ngufu , ubugizi bwa nabi n’ibindi byaha by’intambara birimo iyicarubozo nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’icyaha cy’intambara”.
Urukiko ruherereye i La Haye kandi rwemeje ko ku butegetsi bwa Ansar al-Dine, abagore batabwaga muri yombi nyuma yo baba bamaze gufatwa ku ngufu ndetse bakanakomezwa gufatwa ku ngufu bafunzwe.
Ku ubutegetsi bw’uyu mugabo kandi hanabayeho gukubitwa bunyamaswa kuri bamwe mu baturage ku karubanda rwagati imbere y’imbaga irimo abana, ndetse no gutemwa n’umuhoro nk’igihano ku muntu wese wabaga wakoze ibihabanye n’amahame y’uyu mutwe wari warigaruriye agace ka Timbktu muri 2012.