M23 yongeye guca amarenga ko ishobora kongera kwigarurira umujyi wa Walikale

Ubuyobozi bwa sosiyete sivile ikorera mu mujyi wa Walikale bwatangaje bufite impungenge z’umutekano muke ushobora kongera kubura muri aka gace nyuma yuko kuri uyu wa mbere, tariki ya 14 Mata, ko hari inyeshyamba za M23  zongeye kugaragara mu midugudu ya Kashebere na Kibati, muri Luberiki  mu majyaruguru ya Kivu .

Abaturage bo muri kariya karere bavuga ko muri iyi minsi bari kugenda bahura n’amatsinda y’abarwanyi b’umutwe wa M23 muri kariya gace ndetse bakaba bafite impungenge ko baba bari gutegura indi mirwano yeruye na leta ya Kinshasa n’ihuriro ry’imitwe yitwara gisirikare bafatanye yari imaze iminsi itari myinshi igenzura aka gace .

Nk’uko ubuyobozi bwa sosiyete sivile bubitangaza,ngo kuri uyu wa mbere umutekano n’ituze ndetse n’urujya n’uruza rwari rwose muri kariya gace  icyakora, bwagaragaje impungenge z’umugambi bukeka ko uri gutegurwa n’izi nyeshyamba leta ya Kinshasa yakomeje kuvuga ko zishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda wo kwigarurira utundi turere two muri Walikale bari baravuyemo mu mahoro kuva ku ya 2 Mata.

Mu guhangana n’iki kibazo, sosiyete sivile muri Walikale yakomeje yemeza ko ihamagarira abayobozi ba Kongo n’abaturage baho kongera ingufu mu kuba maso kuko ngo umutekano isaha ku isaha ushobora kongera kuzamba .

Sosiyete sivile yongeye kuburira ko hashobora kongera kubaho intambara yeruye hagati ya FARDC na M23 muri kariya gace gakungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, niba ingamba z’umutekano  zidafashwe vuba kandi neza .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *