HomePolitics

M23 yifuza kujya mu biganiro by’amahoro bizira kubogama : Laurence Kanyuka

Umuvugizi w’umutwe wa M23 , Laurence Kanyuka yatangaje ko uyu mutwe wifuza kujya mu biganiro by’amahoro na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu gihe ibituma ibi biganiro bigenda neza byubahirijwe ku mpande zombi .

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa RT cyandikirwa mu gihugu cy’Uburusiya , Bwana Kanyuka yasobanuye impamvu ubuyobozi bw’umutwe avugira wafashe icyemezo cyo kwikura mu biganiro by’amahoro byagombaga kuyihuza na leta ya Kongo byari biteganijwe kuba tariki ya 18 Werurwe bikabera mu mujyi wa Luanda mu gihugu cya Angola .

Aho yagize ati ; ” Ni twe twari twagize uruhare rukomeye mu gutumiza ibiganiro by’amahoro na leta ya Kongo kugirango dukemure ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo tugihereye mu mizi mu rwego rwo kugarura amahoro arambye gusa mbere y’icyumweru cy’ibiganiro leta ya Kongo n’imitwe bafatinije bakomeje kugaba ibitero bikomeye mu duce twagenzurwaga na twe ndetse ikanica abasivili .

“Nkaho ibyo bidahagije mu gihe haburaga amasaha make ngo ibiganiro bitangire twagiye tubona bamwe mu bayobozi bakuru bacu bafatirwa ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kubera uruhare bagira mu guhungabanya umutekano wa Kongo ; nibyo rero twarebye dusanga twe turi gucibwa intege mu buryo bwose bufatika duhitamo kwivana muri birya biganiro .”

Kanyuka kandi yanakomeje kwitsa ku buryo atiyumvisha impamvu umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ufatira ibihano ihuriro rya AFC/M23 ryonyine muri bari bagize ibi biganiro by’amahoro ndetse yongera kwemeza ko Uburayi bukwiye kureka kwivanga mu bibazo byo mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika .

Kanyuka kandi yanemeje  ko kuba nta bushake bwa politiki bwagaragajwe na guverinoma ya Kongo kugira ngo amakimbirane arangire,  ari nayo ntandaro y’iyi ntambara y’inyeshyamba za M23 zirwanira kurengera imiryango y’abatutsi y’Abanyekongo imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo itotezwa biturutse ku mitwe yitwara gisirikare ishyigikiwe na Kinshasa, nka FDLR, ifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *