M23 yerekanye ingabo za FARDC zafatiwe mu bitero zagabye ku birindiro byayo
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 Ukuboza 2024, umutwe wa M23 wagaragaje abasirikare batatu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bafatiwe mu bitero bagabye ku birindiro by’uyu mutwe.
Aba basirikare, bavuze ko bari bahawe misiyo yo kwisubiza ibice byigaruriwe na M23 mbere yuko haba inama izahuza Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi.
Mu mashusho yashyizwe hanze n’umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Willy Ngoma, aba basirikare basobanuye ko misiyo yabo yari igamije kugarura ibice byari byarigaruriwe na M23 mu gihe habura iminsi mike gusa ngo habe inama y’abakuru b’ibihugu.
Sergeant Major Kutakuta Alexis, umwe muri aba basirikare, yavuze ko amabwiriza bahawe yavugaga ko bakwiye kwisubiza ibice byari byarafashwe na M23 mbere y’uko aba bakuru b’ibihugu batangira ibiganiro. Yongeyeho ko bari kumwe mu myitozo n’umutwe wa FDLR na Wazalendo mu bikorwa byo kurasa no guhashya ingabo za M23.
Sergeant Major Alexis yatanze ibisobanuro birambuye avuga ko amabwiriza bahawe yagira ati: “Twari dufite misiyo yo kwisubiza ibice byigaruriwe na M23 mbere y’iyi nama iteganyijwe hagati ya Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi.”
- Fifa yatangaje ibihugu bizakira igikombe cy’isi cyo muri 2030 no muri 2034
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
Yakomeje avuga ko bari bamaze igihe bafatanije n’abarwanyi ba FDLR n’abandi bagize umutwe wa Wazalendo mu bikorwa byo kurasa ibisasu muri ibyo bice.
Aba basirikare banavuze ko amabwiriza bahawe yavugaga ko hakenewe gutera ibisasu mu bice byigaruriwe na M23 kugira ngo abaturage b’abasivile baho bave mu ngo zabo, bajye mu bice bigenzurwa na FARDC.
Ibi bikorwa byabaye nyuma y’inama iheruka hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na DRC, aho hashyizweho ibyemezo bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa Congo. Harimo no gusenya umutwe wa FDLR, wagarutsweho cyane n’aba basirikare bavuze ko ukomeje gufatanya na FARDC mu bikorwa byo kurwanya M23.
Ibikorwa byo kubohora ibice byigaruriwe na M23 no guhangana n’uyu mutwe birimo gukorwa mu gihe habura iminsi mike gusa ngo inama y’abakuru b’ibihugu, Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, ibere i Luanda muri Angola tariki 15 Ukuboza 2024.
Iyi nama ikaba izaba igamije gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagamijwe gukemura ibibazo by’umutekano no gushyiraho uburyo bwo guhagarika imirwano.
Muri aba basirikare batatu bagaragajwe, barimo uvuga ko yitwa Sergeant Major Kutakuta Alexis ufite imyaka 45 y’amavuko.