Ihuriro ry’umutwe wa AFC / M23 ryatangaje ko ryohereje itsinda ry’abantu batanu i Luanda, mu murwa mukuru wa Angola, kugira ngo bagire uruhare mu biganiro bitaziguye bigeye kubahuza na guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo nkuko babisabwe n’abayobozi ba Angola mu rwego gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke muri DRC .
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 / Werurwe /2024 nibwo abacishije ku rukuta rwe rwa X, umuvugizi w’ihuriro AFC /M23 yemeje ko uyu mutwe wohereje intumwa zayo zigera kuri 5 muri ibi biganiro bya Luanda .
Aho yagize ati : “Ihuriro ry’umutwe wa (AFC / M23) riramenyesha abantu bose ko ryohereje, kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025, itsinda ry’abantu batanu i Luanda, umurwa mukuru wa Angola, kugira ngo bagire uruhare mu biganiro bitaziguye byasabwe n’abayobozi ba Angola. “
Important
— Lawrence KANYUKA (@LawrenceKanyuka) March 17, 2025
—————
L’Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) informe l’opinion publique qu’elle envoie, ce lundi 17 mars 2025, une délégation de cinq personnes à Luanda, capitale de l’Angola, pour prendre part au dialogue direct à la demande des autorités Angolaises.
L’AFC/M23 réitère sa…
Irihuriro rya AFC / M23 kandi ryongeye gushimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ya Angola, Bwana João Lourenço, , ku bw’imbaraga ze zidacogora mu gukemura amakimbirane akomeje kubera muri RDC.
Ku tariki ya 11 Werurwe nibwo hasohotse itangazo riturutse mu biro by’umuhuza mu biganiro bya Luanda Perezida Joao Laurenco akaba na perezida wa Angola ryashimangiraga ko impande zombi [ M23 na DRC ] zemeye kuganira ku buryo bwo guhagarika ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu .