M23 yashinje FARDC ,Wazalendo n’ingabo z’u Burundi guhonyora agahenge k’imirwano kemeranijweho
Ihuriro rya Fleuve Allaince du Congo (AFC / M23) ryagaragaje ko rihangayikishijwe cyane n’ihohoterwa rikomeje gukorwerwa nkana abanyamulenge rigakorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa , ingabo z’u Burundi n’indi mitwe bafatanije nka Wazalendo muri iki gihe cy’agahenge kemeranijweho n’impande zombi .
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’uyu mutwe , bwana Kanyuka Lawrence , ihuriro rya AFC / M23 ryahamagariye imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye kwamagana icyo bise ubushotaranyi bw’ibikorwa by’ingabo za kongo muri iki gihe cya agahenge kemeranijweho .
Muri iri itangazo, M23 yabanje kwerekana ko icyo bise ubumwe bwa gisirikare bugizwe ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa za FARDC n’imitwe y’inyeshyamba nka FDLR, Mai-Mai na Wazalendo, n’ingabo z’igihugu cy’u Burundi bigaruriye kandi basahura umujyi wa Walikale nyuma yuko umutwe wa M23 wari umaze kuvana ingabo zawo muri uyu mujyi nk’ikimenyetso cyiganisha ku nzira y’amahoro arambye .
M23 kandi yanashinjijie ubufatanye mu bya gisirikare bwa FARDC , ingabo z’u Burundi n’indi mitwe yitwara gisirikare kugaba Ibitero byinshi byibasiye byinshi mu bikorwa by’abasivili mu turere twinshi cyane muri Walikale, Masisi, Walungu, no mu turere tuyikikije kugeza no ku birindiro byayo .
Uyu mutwe w’abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo wa M23 wanatunze agatoki FARDC kuba inyuma y’ibitero simusiga byibasiye abasivili bo mu bwoko bw’abanyamulenge muri Minembwe .
Aho muri iri tangazo bagize bati : “Ku ya 8 Mata 2025: ibitero byahurijwe hamwe byaturutse mu turere tuzwi “Point Zero” na “Bilalombili”, bibangamira mu buryo butaziguye abaturage ba Banyamulenge i Mikenke .
“Ku ya 8 kugeza ku ya 10 Mata 2025: Ibitero by’inyongera bifite aho bihuriye n’itsembabwoko byibasiye abaturage ba Banyamulenge, i Rugezi; Ku ya 10 Mata 2025: Ibindi bitero byibasiye abasivili badafite intwaro i Kivumu na Gahwera .”
Muri iri tangazo ariko kandi ihuriro rya AFC / M23 ryemeje ko nubwo rikomeje kwiyemeza gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro muri DRC, ngo rizakomeza gukoresha imbaraga za gisirikare mu kurengera abaturage ndetse no gukuraho iterabwoba iryo ari ryo ryose rituruka.
