M23 yasabye abakongomani batuye mu mahanga kuyishyigikira mu rugamba irimo
Umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve du Congo AFC n’umutwe wa M23 cornille Nangaa yahamagariye abanyekongo baba mu mahanga kubiyungaho mu rugamba barimo rwo kubohoza Repubulika Iharanira Kongo .
Ibi Corneille Nangaa yabitangirije mu butumwa bw’amashusho yashyize ku rukuta rwe rwa x ku munsi wejo tariki ya 30 Werurwe 2025 , aho yemeje ko urugamba barimo atari urw’abantu bamwe na bamwe bafitemo inyungu runaka ahubwo ko ntawe baheza .
Nangaa kandi yakomeje avuga we n’umutwe wa M23 avugira bamaze kugurura amarembo ku muntu wese wifuza kujya muri uyu mutwe hatitawe ku cyo yize cyangwa icyo ashoboye mu rwego rwo kugirango bahurize imbaraga mu kugarura icyo yise ubutabera , ukwishyira ukwizana ndetse no kurengera ubusugire bw’ubumwe bw’abanyekongo .
Uyu muyobozi kandi yanashoje asaba abagezweho n’ubu butumwa kubugeza kuri bagenzi babo byumwihariko abatuye mu mahanga bifuza kugira umusanzu uwo ari wose batanga ku ngabo za M23 ziri ku mirongo y’urugamba mu burasirazuba bwa Kongo ndetse anabasaba gukwirakwiza intero igira iti :” Murakabaho M23 , Murakabaho AFC ”
Ku munsi wo ku wa gatanu w’icyumweru gishize abarwanyi b’umutwe wa M23 bemereye ingabo z’umuryango wa SADC gusubira iwabo mu mahoro nyuma yuko zari zimaze kumanika amaboko i Goma .
Kurundi ruhande kandi ubukangurambaga bwabanje kuzanwa na leta ya Kongo aho yo yari yabwise ‘Congolese Teleema ‘ nabwo bwari bugamije gukangurira abanyekongo gufasha ingabo za FARDC ku rugamba zihanganyemo n’uyu mutwe wa M23 .