M23 yahishuye ko DRC n’u Burundi bari gutegura intambara yagutse izototera akarere kose
Umutwe wa M23 uburizwa mu ihuriro rya AFC wamaganye ndetse unasaba ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’imitwe bafatanije irimo Wazalendo guhagarika ibitero bikomeje kwibasira abasivili ndetse unavuga ko ibi bikorwa bya FARDC bibangamira igihe cy’agahenge kemerenijwe n’impande zombi .
Uyu mutwe w’inyeshyamba wavuze ko ubufatanye bwa FARDC , Wazalendo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abo u Rwanda ruvuga ko basize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bukomeje kugira uruhare mu kugaba ibitero by’indege z’intambara zitagira abapilote byatwaye ubuzima bw’abaturage batari bake mu duce twa Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo .
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa M23 witwa Lawrence Kanyuka , uyu mutwe wongeye kuvuga ko leta ya DRC ikwiye gushyiraho uburyo bwo kugana inzira y’ibiganiro kurusha gushakira umuti mu kibazo cy’ibiganiro .
Kurundi ruhande , Kanyuka yatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa n’abafatanyabikorwa bayo mu bya gisirikare barimo igisirikare cy’u Burundi , FDLR na Wazalendo barimo gutegura intambara yagutse mu karere kose .
Uyu muvugizi yavuze iby’intambara karundura iri gututumba mu karere bijyanye nuko DRC ikomeje ibikorwa byo kwiyubaka mu bya gisirikare birimo kongera umubare w’intwaro bafite , kongera umubare w’ingabo ndetse no kongera guhuza ingabo mu bice byo mu bibaya bya Rusizi , Walikare , Masisi na Lubero .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?