M23 yaciye amarenga ko ishobora kugaba ibitero i Bukavu

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko ushobora kongera kugaba ibitero bikomeye bigamije kwigarurira umujyi wa Bukavu niba ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo [ FARDC ] zikomeje ibikorwa byazo bihohotera abasivili muri kariya gace .

Ihuriro rya AFC /M23 ritangaje ibi nyuma yuko ikigero cy’ihohoterwa , ubusahuzi ndetse n’ umutekano muke bikomeje kwiyongera muri Bukavu kandi bigakorwa n’ingabo za FARDC ndetse na wazalendo .

Avuga ku itangazo ryashyizwe hanze ku itariki ya 10 Gashyantare , Umuvugizi wa M23 witwa Laurence Kanyuka yatangaje ko umutwe wa M23 wagiye wakira ubusabe bw’abaturage batuye i Bukavu basaba ko naho baza bakahabohora nkuko babigenje i Goma kugirango babashe kuba batabarwa iri hohoterwa bakomeje gukorerwa n’igisirikare cya leta ya Kinshasa .

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 unashinja Guverinoma ya DRC gukwirakiwiza ibihuha ndetse no gukabya ibidahari kugirango yerekane ko abaturage batuye mu duce twamaze kwigarurirwa n’uyu mutwe kugirango iwusige icyasha ku ruhando mpuzamahanga kandi bihabanye nuko ibintu bimeze magingo aya .

Ku itariki 27 Mutarama , inyeshyamba za M23 zafashe umujyi wa Goma ukaba ari ni umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru nyuma yo gutsinda ingabo za leta ya DRC .

Magingo aya , Amakuru agera kuri Daily box yemeza ko muri Goma amazi ,amashyanyarazi , ubucuruzi ndetse n’amashuri byaragaruwe kandi biragenda neza nta nkomyi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *