Lupita Nyongo yahishuye ihohoterwa rikabije ryakorewe papa we mu gihe cy’imyigaragambyo y’urubyiruko
Umukinnyi wa filime Rurangiranwa Lupita Nyongo yanenze byimazeyo uburyo inzego z’umutekano zo muri Kenya zakoresheje mu guhosha imyigaragambyo y’urubyiruko yamaganaga ishyirwaho ry’itegeko rigena izamurwa ry’imisoro ndetse avuga ko hakozwe igisa n’ihohoterwa ku barimo kwigaragambya .
Lupita Nyongo yanahishuriye isi yose ko se nawe yafungiwe muri gereza itubahiriza amategeko y’uburenganzira bwa muntu ndetse anavuga ko igupfwa rye ryo ku kuboko ryagiye rikabora bijyanye n’inkoni yahoraga akubitwa nyuma yo kugaragaza ko adashyigikiye imigenzereze ya Leta ya perezida Ruto .
Lupita kandi yavuze ko kuri ubu icyoba ari cyose hirya no hino mu gihugu ndetse ko buri umwe avuga ibitagenda neza mu gihugu yikandagira kubera ko leta ikoresha za maneko zihariye hirya no hino mu gihugu bagamije kugenda bahohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho .
Papa w’uyu mukinnyi wa filime yigeze kuyobora imwe mu ntara yo muri kenya gusa kuri ubu ni umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka Orange Democratic Movement (ODM) ,iri rikaba riri mu mashyaka akomeye muri iki gihugu atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho . uyu ndetse mu myaka ya za 1980, Anyang’ Nyong’o yari umwarimu wa kaminuza nkuru ya kenya mu bijanye na politike.
Nubwo Nyongo atangaza ibi , Isaac Mwaura, umuvugizi wa Leta ya Kenya , yabwiye BBC ko leta yakoranye mu mahoro asesuye n’abagiye mu myigaragambyo inabemerera ibyo basabaga, harimo n’uko umukuru w’igihugu William Ruto atemeje itegeko ryagombaga kuzamura umusoro.
Nyongo ni umukinnyi wa filime w’icyamamare watsindiye ibihembo bikomeye by’umukinnyi mwiza wa filime ku isi bizwi nka ‘Oscar Award’ , kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika .