Watch Loading...
HomePolitics

Lubero: Umubare w’abimurwa mu byabo n’intambara ya M23 na FARDC ukomeje gutumbagira

Ku cyumweru tariki ya 12 Mutarama, sosiyete sivile yatangaje ko hakomeje kwiyongera umubare w’abimuwe mu byabo  n’intambara ihanganishijemo M23 na FARDC  kuva ku wa gatatu ushize mu turere tw’imirwano duturanye na Kitsombiro mu gace ka Lubero mu ntara   ya Kivu ya ruguru  .

Aba bantu bimuwe baturutse mu majyepfo ya Lubero, cyane cyane baturutse muri Alimbongo na Kaseghe turi kurangwamo imirwano ikomeye hagati ya FARDC na M23 ,berekeza mu  turere tugifite umutekano.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo y’ishami ry’umuryango w’abibumye rikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , umuyobozi w’akarere ka Lubero, witwa Colonel Alain Kiwewa, yumvikanye yemeza aya makuru.

Uyu muyobozi gusa ariko yasobanuye ko guverinoma ikomeje gufatanya n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo bafashe aba baturage batishoboye mu buryo bushoboka bwose  .

Colonel Kiwewa ariko avuga ko muri turiya duce hari ituze, bituma abaturage bo mu turere tugenzurwa n’ingabo z’iki gihugu bajya mu mirima yabo bagakora ibindi bikorwa bitandukanye bibaha amaramuko .

Sosiyete sivile yo muri ako gace yerekana ko bamwe muri abo bantu bahunze bari mu miryango yabakiriye ariko nayo idafite amikoro menshi yo kubatunga, ndetse ngo kuri ubu abandi  bantu bimuwe bari ahitwa Masereka na Musienene, ndetse aba bo nta ndi  mfashanyo iri kubageraho .

Leta ya DRC ishinja u Rwanda kuba itera inkunga byeruye inyeshyamba za M23 ndetse Kongo ikanemeza ko hari n’ingabo z’iki gihugu ziri mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa DRC kurundi ruhande ariko u Rwanda rwumvikana ruhakana ko hari ubufasha  ruha M23 ahubwo rwerekana ko rufite impungenge zuko iki gihugu gicumbikiye umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abahoze bahekuye u Rwanda muri 1994 ndetse bakaba banakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo  ya jenoside, ibi bijyana no guhohotera ubwoko bw’abatutsi batuye muri burasirazuba bwa DRC.    

Umutwe wa M23 wagiye isaba imishyikirano itaziguye na guverinoma ya congo nubwo iki cyifuzo leta ya Kinshasa yakomeje gutera ipine iyi gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *