Watch Loading...
HomePolitics

Lubero : Sosiyete Sivile iratabariza abaturage bakomeje guhohoterwa na M23

Ku wa gatanu, tariki ya 20 Ukuboza ,  Ubuyobozi bwa Sosiyete sivile ikorera mu gace ka Lubero mu ntara  ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika iharanira Demokorasi ya Kongo bwatangaje ko ibihumbi by’abaturage basinzwe ihereheru nyuma y’intambara zihora zishozwa n’umutwe wa M23 .

Ibi ubuyobozi bw’uyu muryango bubitangaje nyuma yuko Perezida w’uyu muryango uharanira ubwisanzure bw’abaturage, witwa Muhindo Tafuteni, avugiye ijambo risa neza nk’iri ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze  ku wa kane, 19 Ukuboza i Beni.

Kuri Muhindo uyobora  iyi societe sivile we ngo abona  byihutirwa ko leta ya DR.congo ireba imiterere y’iki kibazo ndetse ikanavugutira umuti uhamye bwangu iki kibazo ,  kuko ngo kuri ubu aba baturage bose bimuwe ubu babuze byose.

Aho yagize ati: “Ku bijyanye n’iki kibazo  navuga ko ifasi ya Lubero imaze gutakaza 2/3 by’abari bayituye  ndetse hari akaga gakomeye kuko abaturage baho bagenda baba nk’abacakara kubera ko baheze mu ruzerero bahunga inyeshyamba z’umutwe wa M23 “.

Muhindo Tafuteni yatangaje kandi ko urubyiruko rwo muri kariya karere ka Lubero  rushobora gukoreshwa nk’ingufu z’umwanzi  kugira ngo batsinde izindi nzego za leta , ibi yanabijyaniranye n’amakuru yanemeje ko umutwe wa M23 umaze iminsi ushyira mu gisirikare ku guhato urubyiruko rwo muri Lubero.

Yavuze ko abaturage benshi bimuwe i Lubero bafite ibibazo bikomeye byo kubona ibiribwa ndetse na serivisi z’ubuvuzi  nyuma yuko ibitero bya M23 isenye byinshi mu bigo nderabuzima bya Kayna, Alimbongo ndetse na Lubero  .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *