Lubero : M23 na FARDC zikomeje gukozanyaho
Ku munsi wejo ku wa gatandatu, tariki ya 28 Ukuboza, imirwano ikaze yabaye hagati ya FARDC n’inyeshyamba za M23, mu majyepfo y’ubutaka bwa Lubero, mu majyaruguru ya Kivu.
Nk’uko amakuru aturuka mu binyamakuru byandikirwa muri kiriya gihugu abitangaza ngo iyi mirwano iri kubera mu duce two hagati y’imidugudu ya Mambasa na Alimbongo, iherereye nko mu birometero 60 mu majyepfo ya Lubero .
Kuva mu gitondo cyo ku wa gatandatu, kajugujugu za FARDC zazengurukaga hejuru y’ibirindiro bya M23 biherereye hirya no hino muri iyi midugudu yombi.
Amakuru akomeza avuga ko ibintu bikomeje kuba bibi muri ako gace kuko FARDC yashinze ibirindiro byabo byimbere i Mambasa, naho M23 iherereye kure ya Mambasa,ahubwo yo yubatse igihome kugirango ibuze FARDC kwerekeza Alimbongo.
Ku gicamunsi cyo ku wa mbere, tariki ya 23 Ukuboza, inyeshyamba za M23 zavuye mu birindiro byazo byari mu mujyi wa Kasiki,uri nko ku birometero 5 uvuye Alimbongo, mbere yo gusubira muri komini yo mu cyaro ya Kirumba.