Watch Loading...
HomePolitics

Lubero : Haramutse imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC barwanira gufata Mambasa

Ku wa kabiri, tariki ya 24 Ukuboza kugeza mu rukererera rw’uyu munsi wa Noheli , ingabo za DRC n’ingabo za M23 zakomeje kurwanira kugenzura umujyi wa Mambasa, uherereye ku birometero 60 uvuye i Lubero  mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo .

Mu gitondo cyo ku wa kabiri, inyeshyamba z’umutwe wa M23  zongeye gutera ibirindiro by’ingabo za FARDC muri kariya gace, zigirango zigerageza kuzotsa igitutu, nubwo ikinyamakuru YABISO news cyo cyanditse ko nta ntsinzi uyu mutwe wagezeho,kuko ngo izi nyeshyamba zananiwe kumenera mu mirongo migali y’urugamba ya FARDC kugira ngo bigarurire Mambasa ndetse benerekeze Ndoluma.

Nkuko amawe mu makuru aturuka ku mu binyamakuru byo muri aka gace  abishimangira  ngo ibintu bikomeje kuba bibi cyane muri kariya gace k’iki gihugu .

Ku gicamunsi cyo ku wa mbere, tariki ya 23 Ukuboza, inyeshyamba za M23 zavuye mu birindiro byazo mu mujyi uturanye wa Kasiki, uri nko ku birometero 5 uvuye Alimbongo, mbere yo gusubira muri komini yo mu cyaro ya Kirumba.

Kuri ubu , igice cya Mambasa, gisa nk’igiherereye mu kibaya, cyahindutse akarere katangenzurwa n’uwo ari wese ku Mpande zombi  ari nacyo gikomeje gutiza umurindi kugira kano gace isibaniro ry’imirwano.

Mu nkengero z’iki kibaya cya Mambasa , ingabo za FARDC zashyizeho ibirindiro byazo byo kwirwanaho aho, naho M23 iherereye kure ya Mambasa, gusa nayo yubatse ibirindiro byayo bigari kugirango ibuze   FARDC kuba yakomeza kwigarurira uduce duturanye n’iki kibaya no kuba yakerekeza mu gace ka Alimbongo.

Magingo aya , Ibintu bikomeje kuba nabi cyane , aho byemezwa  ko abaturage bagenda bahunga aka karere k’imirwano ndetse n’abimuwe,  bagenda bahunga Ibi bihe bibi, ibi bijyanya no  gukora ibirometero byinshi n’amaguru.

DAILY BOX REPORTS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *