Lubero : FARDC yigaruriye ibirindiro byayo biri i Kitsombiro
Ku wa gatandatu, tariki ya 11 Mutarama, sosiyete sivile yo muri DRC yatangaje ko mu minsi itatu, ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zongeye kwigarurira uduce dutandukanye turimo ibirindiro byazo biherereye hafi y’akarere ka Kitsombiro mu ntara y’Amajyaruguru ya Kivu.
Sosiyete sivile yerekana kandi ko izi ngabo zongeye kugarura ituze mu duce twinshi ,byumwihariko mu duherereye mu birometero birenga 60 uvuye mu majyepfo ya santere ya Lubero.
Amakuru aturuka muri ako gace atangaza ko nubwo bimeze gutyo hagati aho, ibikorwa by’imibereho n’ubukungu bigenda bisubukurwa buhoro buhoro i Kitsombiro aho izi ngabo zishinzwe kurinda abaturage zigenda zigarurira .
Sosiyete sivile ariko ivuga ko icyoba cyinshi cyagaragaye ku wa gatanu, tariki ya 10 Mutarama mu gace ka Alimbongo na Kaseghe, igihe ingabo za M23 zahashyijwe zikanavanwa mu birindiro byazo zikereza i Kirumba, nko mu birometero mirongo itatu uvuye i Kitsombiro.
Leta ya DRC ishinja u Rwanda kuba itera inkunga byeruye inyeshyamba za M23 ndetse Kongo ikanemeza ko hari n’ingabo z’iki gihugu ziri mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa DRC kurundi ruhande ariko u Rwanda rwumvikana ruhakana ko haba hari ubufasha ruha M23 ahubwo rwerekana ko rufite impungenge zuko iki gihugu gicumbikiye umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abahoze bahekuye u Rwanda muri 1994 ndetse bakaba banakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, ibi bijyana no guhohotera ubwoko bw’abatutsi batuye muri burasirazuba bwa DRC.
Umutwe wa M23 wagiye isaba imishyikirano itaziguye na guverinoma ya congo nubwo iki cyifuzo leta ya Kinshasa yakomeje gutera ipine iyi gahunda.