Lubero : FARDC yarashe Drone 6 z’u Rwanda zo mu bwoko bwa kamikaze
Ku munsi wejo ku wa gatatu, tariki ya 25 Ukuboza, ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zizwi nka [FARDC] zatangaje ko zarasiye indege zitagira abapilote esheshatu zo mu bwoko bwa kamikaze bikekwa ko zakoreshwaga n’ingabo z’u Rwanda mu kirere cy’umujyi wa Mambasa, mu karere ka Lubero.
Aya makuru yemejwe na Liyetona Koloneli Mak Hazukay, ushinzwe itumanaho n’ubukangurambaga mu baturage bujyanye no kubasobanurira bikorwa bya Porogaramme ya Sokola 1 Grand Nord ya FARDC, ubwo yaganiraga n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cya Kongo cyizwi nka Radio Télévision nationale congolaise (RTNC).
Mu rindi tangazo ryashyizweho umukono kuri uwo munsi nanone kandi n’iryo, FARDC yamaganye ibikorwa by’umutwe w’inyeshyamba z’umutwe wa M23, yo yemeza ko ushyigikiwe n’u Rwanda, byo gukoresha abasore bakiri bato b’Abanyekongo, babambitse impuzankano nk’iya abasirikare bo mu Rwanda, ku murongo w’imbere w’urugamba kugirango ari bo bapfa ari aba mbere , cyane cyane hafi y’uduce tw’imirwano twa Mambasa na Alimbongo, duherereye mu majyepfo y’ubutaka bwa Lubero.
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Coloneli Mak Hazukay, izi ngabo za Leta ya DRC zatanze gasopo kuri izi nyeshyamba za M23 zitwaje intwaro zijya mu nsengero, mu mashuri ndetse no mu bitaro mu turere bigaruriye duherereye mu majyepfo ya Lubero.
Iri tangazo ryumvikana rinabuza uyu mutwe kwirinda gukomeza kurenga cyane ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu nkana .
FARDC irahamagarira abasivili bakoreshwa nk’ingabo z’uyu mutwe kwigobotora iyo ngoyi kandi isaba abaturage bo mu turere twigaruriwe na M23 kuva mu birindiro kugira ngo barusheho gusigasira umutekano wabo .
