Umunyezamu wa Liverpool, Alisson Becker ashobora kongera kugaragara mu kibuga mu mukino wa Champions League wo kuri uyu wa kabiri iyi ikipe iraza kwesuranamo na Girona yo muri esipanye nyuma y’amezi arenga abiri ari mu bitaro nyuma y’ikibazo cy’imvune yari yaragize .
Uyu mukinyi wimyaka 32 ntazi uko ikibuga gisa kuva yagira imvune yagiriye mu mukino ikipe ya Liverpool yatsinzemo Crystal Palace igitego 1-0 ku ya 5 Ukwakira, ndetse kuva icyo gihe uwitwa Caoimhin Kelleher ukomoka muri Repubulika ya Irlande niwe wahise ujya mu izamu mu gihe atari ahari.
Nubwo Alisson yasibye imikino 11 kubera iyi mvune gusa ariko yitabiriye imyitozo hamwe n’abandi yo ku munsi wejo ku wa mbere kandi yashyizwe mu rutonde rw’abakinnyi 19 berekeje mu gihugu cya Espagne.
Inkuru zikuzwe cyane
- APR FC inganyije na KMC FC mu mukino usoza amatsinda ya CECAFA Kagame Cup

- Morocco Yabaye Igihugu cya Mbere muri Afurika kibonye Itike y’igikombe cy’isi 2026

- Umuhanzi Yampano yatangaje ko yifuza kuzaba Pasiteri

- #KwitaIzina; Bamwe mu bakanyujijeho muri Arsenal bageze mu Rwanda

- Thomas Tuchel yitabaje abarimo Ruben Loftus – Cheek na Jarell Quansah

Uyu munyaburezili yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati: “Nishimiye cyane kugaruka.”
Umuzamu Kelleher yatahanye intsinzi zigera kuri eshanu atinjijwe igitego mu gihe Alisson atari ahari harimo ndetse n’imikino bahuyemo n’amakipe y’ibigugu nka Real Madrid na Manchester City.
Kurundi ruhande ariko ,uyu munya – Irelande ameze nka wa mwana udashimwa kabiri nyuma kuko yongeye kwijindukwa n’imbaga y’abihebeye iyi ikipe yakirira imikino yayo kuri sitade ya Anifield nyuma yuko aretse gufata umupira warimo winjira mu rubuga rw’amahina rw’iyi ikipe ubwo batanaga mu mitwe n’ikipe ya Newcastle ku wa gatatu w’icyumweru gishize bigatuma uwitwa Fabian Schar atsinda igitego cya gatatu cyo kunganya ibitego 3-3.
Umukinnyi ukina mbere witwa Diogo Jota nawe yitabiriye imyitozo yo ku wa mbere ubwo yagarukaga avuye mu mvune yo mu gatuza yamubujije gukandagira mu kibuga kuva ku ya 20 Ukwakira, gusa ariko we ntabwo yagiye i Girona muri Esipanye .
Ikipe ya Liverpool yatsinze imikino itanu yose mu cyiciro cyibanza cya shampiyona ya Champions League.
