Liverpool yaguze Milos Kerkez kuri miliyoni £40

Ikipe ya Liverpool yamaze kumvikana na Bournemouth ku kugura myugariro w’ibumoso Milos Kerkez ku mafaranga angana na miliyoni £40. Uyu musore w’imyaka 21, ukinira ikipe y’igihugu ya Hungary, agiye kwerekeza i Anfield nyuma y’imyaka ibiri akinira Bournemouth.

Kerkez, wavukiye muri Serbia ariko wahisemo gukinira Hungary, yigaragaje cyane mu mwaka w’imikino ushize aho yakinnye imikino 38 yose ya Premier League, atsinda ibitego 2 anatanga imipira 6 yavuyemo ibitego.

 Ibi byatumye aba umwe mu bakinnyi bafite ubushobozi bwo kuzamura umukino wa Liverpool, cyane cyane mu bwugarizi.

Uyu musore yakuriye muri Gyor yo muri Hungary, aza kwerekeza muri AC Milan nubwo atabashije kuyimaramo igihe, mbere yo kwigaragaza mu Buholandi mu ikipe ya AZ Alkmaar aho yatsinze ibitego 5 anatanga 7.

Kerkez aje kongera imbaraga muri Liverpool mu gihe ikipe iri hafi kurangiza amasezerano ya miliyoni £116 yo kugura Florian Wirtz ndetse imaze no kugura Jeremie Frimpong ku £29.5m.

Ukuza kwa Milos kurashyira mu rujijo ejo hazaza ha Andy Robertson na Kostas Tsimikas, ariko Liverpool yifuza kugumana Robertson, na Tsimikas akaba ashobora gusohoka.

Kerkez azahurira muri Liverpool na Dominik Szoboszlai, mugenzi we bakinana muri Hungary, bagafatanya kuzamura urwego rw’ikipe.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *