Watch Loading...
FootballHomeSports

FULL REPORT: Ikipe y’Amagaju yunze mu rya Mukura VS itsibura ikipe ya APR FC

Iyi ni report yuko umukino wagenze kuva ku munota wa mbere kugera ku muno w’anyuma

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

AMAGAJU FC: 18. Twagirumukiza Clement, 3. Dusabe Jean Claude, 14. Abdel Matumona, 8. Tuyishimire Emmanuel, 20. Shema Jean Baptiste, 26. Nkurunziza Seth, 28. Sebagenzi Cylille , 7.Rachid Mapori, 17. Ndayishimiye Eduard, 29. Useni Ciza Seraphin, 10. Detsin Maland.

APR FC: 32.Pavelh Ndzila, 13.Niyigenda Clement, 3.Niyomugabo Jean Claude, 5.Aliou Souané, 22. Ramadhan Niyibizi, 28. Yunusu Nshimiyimana, 25. Dauda Yussif Seidu, 27.Ruboneka Jean Bosco, 23.Dushimimana Olivier, 11. Mugisha Gilbert, 17.Tuyisenga Arsene.

1′ Ikipe ya APR FC itangiye yiharira umukino gusa ikipe y’Amagaju mu bwitonzi bwinshi barigushaka uko ba kwinjira mu mukino nubwo APR FC bisa nkaho ariyo iri kuwiharira.

5′ Ikipe ya Amagaju iratuje cyane mu kibuga hagati arinako igerageza kukoresha amakosa abasore b’ikipe ya APR FC gusa ibyo APR FC iri gukina byose iri kugerageza kwihuta.

10′ Ikipe ya APR FC iri gukina neza hagati mu kibuga Dauda , Ruboneka Jean Bosco ndetse na Tuyisenge Arsen bari gukinana neza , gusa umusifuzi yahagaritse umukino ho gato nyuma y’uko umusore w’Amgaju aryamye hasi(26. Nkurunziza Seth).

13. Kufura y’ikipe y’Amagaju ku ikosa ryari rikorewe 28. Rachid Mapori gusa mu kurihana ntagifatika kivuyemo, arina ko kuri uyu munota amakipe yose ari kwigana anashaka uburyo bw’igitego.

17′ Kufura y’ikipe ya APR FC, bahisemo gupasa nubwo ntagihambaye kivuyemo ndetse ikipe y’Amagaju ntakosa na rimwe iri gukora mu kugarira kw’ayo, APR FC birayisaba kongera ingufu mu byo bari gukina kugirango ibashe ku bona igitego.

23′ Koruneri y’Ikipe ya APR FC itewe na 27.Ruboneka Jean Bosco ntakintu ibyaye kubera ko bamyugariro bayo bayobowe na kapiteni w’Amagaju 3. Dusabe Jean Claude bahise bawukuraho byihuse.

29′ Byiringiro Gilbert azamakunye umupira mu ruhande rw’ibumoso ntiyatanga pasi, ntiyatanga santere ahubwo awushota mu maguru y’abakinnyi b’Amagaju Ari nako umukino uhagarara mo akanya kubera imvune y’umukinnyi w’Amagaju.

32. Ikipe ya APR FC iremye uburyo bukomeye imbere y’izamu ry’Amagaju binyuze kuri 25. Dauda Y Ariko Tuyisenge Arsene ateye umupira mu izamu umuzamu w’Amagaju 18. Twagirumukiza Clement awushyira muri Koruneri.

35′ APR FC yongere kurata uburyo bukomeye bw’igitego aho iteye poto ndetse umuzamu w’Amagaju 18. Twagirumukiza Clement yari yamaze gusohoka Ariko ibiranga, Amakipe noneho yongereye umuvuduko mu byo Ari gukora.

38′ 7.Rachid Mapori azamukanye umupira mu ruhande rw’ibumoso Ariko ntasantere, ntagutera mu izamu ahubwo umupira uwuteye kure muri Koruneri, bisa nkaho igice cya mbere bishya bishyira kurangira Ari ubusa ku busa.

42′ Ikarita y’umuhondo kuri Kapiteni w’Amagaju 3. Dusabe Jean Claude ndetse na Kufura y’ikipe ya APR FC itagize icyo itanga . Ari nako abakinnyi b’Amagaju bakomeje kwiryamira hasi.

45′ Hongeweho iminota Itatu nk’iyinyongera y’igice cya mbere dore ko hagiye habamo guhagarara k’umukino kubera imvune z’abakinnyi byumwihariko ab’ikipe y’Amagaju .

45.+3′ Ikarita y’umuhondo kuri Mugisha Gilbert nyuma y’ikosa akoreye Nkurunziza Seth hagati mu kibuga , Amagaju ahabwa na Kufura itagize icyo ibyara , Ari nanko umusifuzi Karangwa Justin ahite arangiza igice cya mbere.

Igice cya mbere Amagaju 0- 0 APR FC

46′ Igice cya Kabiri kiratangiye abatoza bombi haba uw’Amagaju ndetse nuwa APR FC nta numwe utangiranye impinduka, gusa APR FC n’ubundi itangiranye imbaraga zishaka igitego.

55′ Koruneri y’ikipe y’Amagaju ku mupira wari uzamukanwe na 7.Rachid Mapori maze Tuyishimire Olivier awushyira muri Koruneri , ikipe y’Amagaju bateye Ariko ntacyavuyemo.

56′ GOOOAAAAL igitego cy’Amagaju gitsinzwe na Ndayishimiye Eduard, Iyi kipe iri gukina yugarira bihagije igacungira ku kwataka kwihuta cyane bahita batera mu izamu.

60′ Umutoza w’ikipe ya APR FC Darko Nović akoze impinduka ashaka uburyo bw’igitego, Kwitonda Alain Baca arinjiye asimbura Dushimimana Olivier, mu gihe Niyibizi Ramadhan avuyemo asimburwa na Lamine Bah.

68′ Kufura y’ikipe ya APR FC igiye guterwa na Kwitonda Alain Baca , unayiteye ntihagira ikivamo kuko abakinnyi b’Amagaju bahise bawushyira hanze ugiye kurengurwa na APR FC.

68′ Ikipe ya APR FC yongeye gukora impinduka aho Mugisha Gilbert asimbuwe na Mamadou SY , ari nako abakinnyi b’Amagaju bari kuryama hasi kuri ubu umuzamu Twagirumukiza Clement niwe uryamye hasi .

74′ Umuzamu Twagirumukiza Clement akomeje kwitabwaho n’abaganga kugirango umukino ukomeze.

78′ Ikipe ya APR FC ahisemo gushyira Tuyisenge Arsene ibumoso kugirango ariho yatakira mu gihe Mamadou SY agiye gukina nka rutahizamu n’imero icyenda mu rwego rwo gushaka ibitego.

80′ Ikipe ya APR FC ikomeje gukora impinduka igamije kubona igitego , Richmond Lamptey asimbuye Dauda Yussif Seidu, mu gihe Ndayishimiye Dieudonne asimbuye Nshimiyimana Yunussu. Amagaju yo ntarasimbuza!

88′ Ikipe ya APR FC ikomeje kwataka bikabije Ari nako Amagaju nayo yugarira neza, iyi kipe iri no kunyuzamo ikataka ku makosa y’abamyugariro ba APR FC barimo Ndayishimiye Dieudonne.

90′ Umusifuzi wa Kane afashe icyemezo cyo kongeraho iminota umunani nk’iy’inyongera y’umukino , gusa ntibyishimiwe n’abakunzi b’Amagaju.

90+4′, Amagaju arasimbuje Rachid Mapori niwe usohotse mu kibuga byose bigamije kugarira iminota isigaye.

90+8′ Mamadou SY ateye umupira umuzamu uwushyira muri Koruneri. itagize icyo ibyara

Umukino urarangiye Amagaju1- 0 APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *