Abanyarwanda batareba, Benin ishyize akadomo kudatsindwa kwa Frank Spittler Torsten
Ikipe y’Igihugu y’Urwanda “ Amavubi “ ntiya hiriwe n’urugendo mu mukino wa gatatu w’itsinda wo gushaka tike y’igikombe cy’isi cya 2024 aho yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Benin 1-0 mu mukino w’ishiraniro wa bereye kuri sitade y’itiriwe Félix Houphouët-Boigny mu gihugu cya Côte d\’Ivoire.
N’umukino wa giye kuba ikipe y’igihugu y’Urwanda iyoboye itsinda rya gatatu nyuma yo kudatakaza umukino n’umwe aho umukino ufungura iyi mikino yo gushaka tike y’igikombe cy’isi cya 2026, Amavubi yanganyije na Zimbabwe ubusa kubusa mu gihe umukino wa kabiri Amavubi ya tsinze South Africa ibitego bibiri kubusa, ndetse ikipe y’igihugu y’Urwanda mu mikino ibiri rwakinnye ya gicuti nta mukino n’umwe rwatakaje (Bostwana 0-0 Rwanda, Rwanda 2-0 Madagascar).
Gusa n’anone mu mikino ya tambutse ya huje amakipe yombi bya garagaraga ko ikipe y’igihugu ya Benin irihejuru y’Urwanda aho imikino 6 ya huje aya makipe yombi Benin yamaze imikino 5 itaratakaza imbere y’ikipe y’Igihugu Y’Urwanda, bya tangaga amahirwe menshi cyane kuri Benin n’ubwo ya buraga abakinnyi bayo babiri bingenzi Rutahizamu Andreas Hountondji wa Caen uyu mwaka wari watijwe Rodez mu cyiciro cya 2 mu Bufaransa na myugariro Olivier Jacques Verdon wa Ludogorets Razgrad muri Bulgaria yatwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka, bose kubera ibibazo by’imvune.
Umukino wa tangiye saa 19H00’ (Abidjan), 21H00’ (Kigali) iyoborwa n’umusifuzi ufatwa nk’uwambere muri Africa Beida Dahane umunya Mauritania una herutse gusifura umukino wanyuma w’igikombe cy’Africa, ikipe y’igihugu ya Benin ya tangiye y’iharira umukino gusa Amavubi nayo agacishamo ariko ntabashe kugera kungingo ya huranyije yo gutsinda igite byaje kurangira Benin ibonye igitego kumunota wa 36’ cya tsinzwe na Dokou Dodo usanzwe ukinira Smouha SC yo mu Misiri ku mupira wari uvuye muri koruneri umusanga wenyine ahita atera mwizamu Ntwari Fiacre ntiyamenya aho umupira unyuze.
Amavubi ya komeje kwataka ashaka kwishyura ariko nti byakundira umutoza Torsten Frank Spittler wakoze n’impinduka ashyiramo abakinnyi batandukanye barimo Samuel Gueulette,Kévin Muhire,Arthur Gitego, Bonheur Mugisha ndetse na Jojea Kwizera wa kinaga umukino we wambere ,umukino urangira Grenot Rohr yegukanye amanota atatu.
Ikipe y’igihugu y’Urwanda ikomeje kuyobora itsinda rya gatatu na manota ane inganya na Benin kumwanya wa kabiri z’igatandukanywa n’umubare w’ibitego z’izigamye aho U Rwanda ruzigamye kimwe mu gihe Benin nta gitego na kimwe izigamye, gusa urwanda ruzahita rw’isanga kumwanya w’a gatatu umugihe amakipe yo muri iritsinda azaba yatsindanye ku munsi wa gatatu w’iyi mikino, kumunsi wa kane w’iyi mikino U Rwanda ruzakirwa na Lesotho Ku itariki ya 11 kamena, 2024 ukazabera South Africa.
11 ba banjemo kuruhande rw’ikipe y’igihugu ya Benin
1.Dandinou Marcel(GK)
9.Mounie Steve(CAP) 12.Kiki David
13.Tijani Mohamed . 11.Moumini Richid
15.D`Almeid Sessi 18.Olaitan Junior
8.Hassan Imourane 19.Dokou Dodo
20.Dossou Jodel 4.Hountondji Cedric
11 ba banjemo kuruhande rw’ikipe y’igihugu y’Urwanda “Amavubi”
1.Ntwari Fiacre(GK)
17.Manzi Thierry 13.Omborenga Fitina
5.Mutsinzi Ange 3.Imanishimwe Emmanual
6.Rubanguka Steve 4.Bizimana Djihad
10.Sahabo Hakim 16.Rafael York
19.Nshuti Innocent 12.Mugisha Gilbert