Mu mukino ukomeye wa 1/4 cya Club World Cup wabereye kuri sitade yuzuye abafana muri Amerika, umukinnyi w’ikimenyabose wa Bayern Munich, Jamal Musiala, yagize imvune ikomeye iteye inkeke ubwo ikipe ye yakinaga na Paris Saint-Germain.
Ni agahinda kenshi kari mu maso y’abafana n’abakinnyi ubwo uyu mudage yageraga hasi atakaye, nyuma yo kugongana bikabije n’umunyezamu wa PSG, Gianluigi Donnarumma.
Iyi mvune yabaye mu gice cya mbere cy’umukino, ubwo Musiala yashakaga gukurikira umupira wari utemwe imbere. Yahuye na Donnarumma mu buryo butunguranye, maze ikirenge cye kiri hagati y’intoki n’umubiri w’uwo munyezamu.
Ibirenge bye byombi byari biri mu muvuduko mwinshi, maze iruhande rw’iburyo ry’ikirenge cya Musiala gisa nk’icyigonda mu buryo buteye ubwoba.
Amashusho yafashwe n’abari kuri stade yagaragaje uko Musiala yakomeretse, ari na yo mpamvu televiziyo DAZN yahisemo gukata amashusho kugira ngo ireke kuyerekana mu buryo budatera ubwoba abafana.
Donnarumma, ubwo yabonaga ibyabaye, yahise yikubita hasi ararira, afite umutwe mu biganza, asabwa no guhumurizwa n’abakinnyi b’impande zombi.
Abakinnyi nka Harry Kane, Michael Olise, Kingsley Coman na Joshua Kimmich ntibabashije kureba ibyari bibaye. Bahise bahindukira, bamwe bafite amarira mu maso, abandi baraceceka burundu.
Musiala yahise yitabwaho n’abaganga b’ikipe ya Bayern, bamushyira ku byuma bifasha gutwara inkomere, mbere yo kumujyana kwa muganga mu modoka y’imbangukiragutabara. Yahise asimburwa na Serge Gnabry ubwo igice cya mbere cyarangiye.
Itangazo ryasohowe na Bayern Munich ryagize riti: “Jamal Musiala agize imvune ikomeye kandi ajyanywe kwa muganga. Turikumwe nawe, Jamal!”