FootballHomeSports

Lionel Messi  yashyizeho akandi gahigo gashimangira ubuhangange bwe muri ruhago !

Lionel Messi yatsinze ibitego bitatu wenyine ndetse anatanga imipira ibiri ivamo ibitego mu mikino mpuzamahanga ikipe y’igihugu ya Arijantine yatsinzemo Boliviya ibitego 6-0 mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cyisi cya 2026 imbere y’imbaga y’abafana yari iteraniye kuri Stade Monumental.

Messi nibwo yari agaragaye ku nshuro ya kabiri mu mukino mpuzamahanga kuva yakira imvune yagize muri Copa America muri Nyakanga, Messi ndetse yanahise abyaza umusaruro ikosa ryakozwe na myugariro Marcelo Suarez wa Bolivia kugira ngo afungure amazamu ku munota wa 19 wonyine gusa.

uyu munya – Argentine nyuma yo gutsinda ibitego bitatu wenyine byatumye aca agahigo ko gutsinda ibitego 112 mu ikipe ye y’igihugu ndetse binamushyira mu gatebo k’abarimo umunya -porutigal rurangiranwa Cristiano Ronaldo batsinze ibitego bitatu mu mukino umwe inshuro nyinshi ku isi.

Messi wongeye kwanga kuvuga niba azakina igikombe cy’isi gitaha mu 2026 , nyuma y’umukino yagize ati: “Mu byukuri ni byiza kuza hano, kumva urukundo rw’abaturage, bintera gukora cyane bijyanye nuko basakuza bavuga izina ryanjye.”

“Ibi biransunika cyane,bikanantera kwishimira , naho ubundi nubwo mfite imyaka yigiye imbere, iyo ndi hano, numva ndi umwana mu rugo kuko numva nishimiye iyi kipe ”. ubwo yaganiraga na televiziyo y’igihugu ya Argentina.

ibi byasize Arijantine iyoboye Amajonjora y’igikombe cyisi cyo muri Amerika yepfo n’amanota 22 nyuma yimikino 10, inarusha amanota atatu Kolombiya iri ku mwanya wa kabiri, yo yatsinze Chili ibitego 4-0 , naho Uruguay iri ku mwanya wa gatatu ku itandukaniro ry’ibitego batsinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *