Liberia : Bane barimo n’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko  bashinjwaga iterabwoba barekuwe by’agateganyo

Uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Liberia, Jonathan Fonati Koffa, hamwe n’abandi badepite batatu barimo Abu Kamara, Dixon Seboe na Jacob Debee, barekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate ya $440,000 (angana na miliyoni zisaga 550 mu mafaranga y’u Rwanda).

Aba bayobozi bose bashinjwa uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba cyabaye ku wa 18 Ukuboza 2024, ubwo inyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ya Liberia yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya burundu. Polisi y’igihugu ivuga ko ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni 8.6 z’amadolari.

Aba badepite bashinjwa ibyaha bikomeye birimo gushaka kwica, kwangiza ibintu ku bushake , no gutwika inyubako ya Leta.

Igipolisi cya Liberia cyanatangaje ko hari “ibimenyetso bifatika” bishinja Koffa kugira uruhare rutaziguye muri iki gikorwa, nubwo we yabihakanye.

Aho benshi babishingira nuko imyigaragambyo yabaye umunsi umwe mbere y’inkongi yari igamije kwamagana umugambi wo kuvanaho Koffa ku mwanya wa Perezida w’Inteko.

Kamara, Seboe na Debee bose ni abanyamuryango b’ishyaka CDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi, bafatanywe na Koffa kuwa Gatanu ushize.

 Bahise bajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi nkuru mbere yo kwimurirwa muri gereza ya Monrovia .

Undi mudepite ni uwitwa Priscilla Cooper, na we uregwa muri uru rubanza ariko ntiyafashwe kubera uburwayi.

Depite Frank Saah Foko, ukomeye muri iyo Nteko, na we yabajijwe n’abapolisi nyuma yo gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga avuga ngo: “Nibanashaka ko dutwika Inteko, tuzayitwika.”

Kuva mu mwaka ushize, Inteko inshinga amategeko ya Liberia yakomeje kurangwa n’amakimbirane y’imbere mu buyobozi.

Nyuma y’igihe kinini cy’amakimbirane, Koffa yaje kwegura mu kwezi gushize, ariko iperereza ku gikorwa cyo gutwika Inteko riracyakomeje.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *