EntertainmentHome

Liam Payne wahoze muri one direction yitabye Imana nyuma yo guhanuka ku nyubuko ya hotel

Uyu mugabo w’imyaka 31 wahoze ari umuririmbyi mu itsinda ryamamaye cyane rya one direction yasanzwe na polisi yo mu mujyi wa Buenos Aires yitabye Imana nyuma yo guhanuka mu nyubako ya hotel yari acumbitsemo.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Reuters ivuga ko Polisi yo mu gihugu cya Argentine itangaza ko, yahamagawe kuri hoteli CesaSur iherereye mu murwa mukuru Buenos Aires hafi y’agace kazwi cyane ka Leafy Palermo nyuma yo kubwirwa ko, hari umugabo uri guteza akavuyo Kandi bigaragara ko yakoresheje ibiyobyabwenge bikomeye birimo n’ibisindisha.

Polisi yo muri uyu mujyi Kandi ikomeza itangaza ko ikihagera,yabwiwe n’ushinzwe abakozi b’iyi hoteli ko,amaze kumva urusaku rwinshi ruturuka mu byumba by’imbere, Nyuma y’igenzura ryakozwe n’abashinzwe umutekano,hasanzwe hari umuntu wahanutse hejuru mu nyubako ya hoteli.

Mu majwi yafashwe n’abashinzwe umutekano wa Buenos Aires humvikanamo umukozi wa hoteli atabaza Kandi anasaba ubufasha bwa polisi, hari nkaho yavuze Ati “umuntu yazubaye Kandi Ari kwangiza ibikoresho byo mu cyumba dukeneye ubufasha “,nyuma yaho yaje kongeraho ko ubuzima bw’umukiliya buri mu kaga kuko yegereye ibaraza ry’icyumba (balcony).

Liam Payne yamenyekanye cyane ku rwego rw’isi bihereye ku mizingo y’indirimbo zitandukanye yagiye ashyira hanze tutirengagije Kandi n’abandi bakoranaga umuziki barimo Harry styles,Zayne Malik,Niall Horan ndetse na Louis Tomlinson mbere yo gutandukana mu 2016 maze buri umwe agafata inzira ye wenyine ,Payne akaba yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise “teardrop” muri Werurwe uyu mwaka.

Nubwo icyaba cyateye urupfu rwe kitarasobanuka neza, nta minsi myishi yari ishize Payne atangaje ko ubuzima bwe budahagaze neza Kandi ko Ari gukoresha inzoga nyinshi cyane, ibyo abenshi bahuza no kunanirwa kwihagararaho kubera ubusitari.

Icyamamare mu gukina sinema Violeta Antier ubwe yatangaje ko akimara kubwirwa ko Payne yitabye Imana yahise aza Aho ibyo byabereye yunzemo agira Ati.

“njye naherukaga kumubona mu byumweru 2 mu gitaramo cya Niall Horan (yahoze muri one direction) yari ahari,njye naramwiboneye,” yongeraho Kandi ko, yari amaze neza.”

Liam Payne aherutse kwitabira igitaramo cya Holan giherutse kubera mu mujyi wa Buenos Aires ku italiki ya 2 Ukwakira uyu mwaka, uyu bakaba barahoze baririmbana mu itsinda rya one direction.

Umuririmbyi w’umunyamerika Charlie Puth Ari mu bababajwe cyane n’iyi nkuru y’akababaro Aho yatangaje ku rubuga rwe rwa Instagram ati.

“Nababajwe cyane n’inkuru y’urupfu rwa Payne, uyu musore yari mu bantu twumvikanaga cyane,dore ko ari nawe muhanzi wa mbere ukomeye twakoranye umuziki. Siniyumvisha Koko niba atakiriho.”

Payne yanditse indirimbo nyinshi zitandukanye harimo nk’izamenyekanye cyane nka “story of my Life” ndetse na “changes.”

Mu mwaka ushize yari aherutse gushyira hanze amashusho ku rubuga rwe rwa (YouTube) Aho yabwiraga abafana be kubyerekeye umuryango we ndetse n’igaruka rye mu muziki nyuma yo kureka inzoga, ageraho anabashimira mu kwifatanya nawe mu bihe bikomeye yanyuragamo.

Mu gitondo cyo ku wagatatu washize, Payne yagaragaje amashusho y’urugendo rwe muri Argentine agaragara atwaye indogobe ndetse akina n’indi mikino itandukanye aho yavugaga ko ategura gusubira mu rugo kuko akumbuye imbwa ye.

Urupfu rwe rukaba rwateje akababaro n’igikuba ku mbuga nkoranya mbaga harimo n’uruvunge rw’abari hanze ya hotel.
Payne ku rubyiniro mu gitaramo cya Niall Horan giherutse kubera mu mujyi wa Buenos Aires.
Payne Ari kumwe n’imbwa ye akunda cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *